Millat al-Islam

Chapter 80 · 42 verses · R. M. C. Rwanda

Surah Abasa in Kinyarwanda

Arabic with tafsir Listen to Surah Abasa (1306 reciters)
Meccanسورة عبس42 verses

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

عَبَسَ وَتَوَلَّىٰٓ ١(Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo أَن جَآءَهُ ٱلۡأَعۡمَىٰ ٢Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi) وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّهُۥ يَزَّكَّىٰٓ ٣Nonese ni iki cyakumenyesha ko yaba (aje kubaza) ashaka kwiyeza (ibyaha) أَوۡ يَذَّكَّرُ فَتَنفَعَهُ ٱلذِّكۡرَىٰٓ ٤Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro أَمَّا مَنِ ٱسۡتَغۡنَىٰ ٥Naho wawundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka) فَأَنتَ لَهُۥ تَصَدَّىٰ ٦Ni we witaho وَمَا عَلَيۡكَ أَلَّا يَزَّكَّىٰ ٧Kandi ntacyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa) وَأَمَّا مَن جَآءَكَ يَسۡعَىٰ ٨Ariko wawundi uje akugana yihuta وَهُوَ يَخۡشَىٰ ٩Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye) فَأَنتَ عَنۡهُ تَلَهَّىٰ ١٠Uramwirengagiza (ukita ku bandi) كـَلَّآ إِنَّهَا تَذۡكِرَةٌ ١١Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ ١٢Bityo, ubishaka nayizirikane فِي صُحُفٍ مُّكَرَّمَةٍ ١٣(Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhu Mahfudh) مَّرۡفُوعَةٍ مُّطَهَّرَةِۭ ١٤Zubahitse kandi zejejwe بِأَيۡدِي سَفَرَةٍ ١٥Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika) كِرَامِۭ بَرَرَةٍ ١٦B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo قُتِلَ ٱلۡإِنسَٰنُ مَآ أَكۡفَرَهُۥ ١٧Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi مِنۡ أَيِّ شَيۡءٍ خَلَقَهُۥ ١٨Ese (Allah) yamuremye mu ki مِن نُّطۡفَةٍ خَلَقَهُۥ فَقَدَّرَهُۥ ١٩Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho ثُمَّ ٱلسَّبِيلَ يَسَّرَهُۥ ٢٠Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye) ثُمَّ أَمَاتَهُۥ فَأَقۡبَرَهُۥ ٢١Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa ثُمَّ إِذَا شَآءَ أَنشَرَهُۥ ٢٢Kandi igihe azabishakira azamuzura كـَلَّا لَمَّا يَقۡضِ مَآ أَمَرَهُۥ ٢٣Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse فَلۡيَنظُرِ ٱلۡإِنسَٰنُ إِلَىٰ طَعَامِهِۦٓ ٢٤Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye أَنَّا صَبَبۡنَا ٱلۡمَآءَ صَبًّا ٢٥Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi ثُمَّ شَقَقۡنَا ٱلۡأَرۡضَ شَقًّا ٢٦Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo) فَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا حَبًّا ٢٧Maze tukabumezamo impeke وَعِنَبًا وَقَضۡبًا ٢٨N’imizabibu n’imboga وَزَيۡتُونًا وَنَخۡلًا ٢٩N’imizeti n’imitende وَحَدَآئِقَ غُلۡبًا ٣٠N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane وَفَٰكِهَةً وَأَبًّا ٣١N’imbuto n’ubwatsi مَّتَٰعًا لَّكُمۡ وَلِأَنۡعَٰمِكُمۡ ٣٢Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu فَإِذَا جَآءَتِ ٱلصَّآخَّةُ ٣٣Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza يَوۡمَ يَفِرُّ ٱلۡمَرۡءُ مِنۡ أَخِيهِ ٣٤Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we وَأُمِّهِۦ وَأَبِيهِ ٣٥(Ahunge) nyina na se وَصَٰحِبَتِهِۦ وَبَنِيهِ ٣٦N’umugore we n’abana be لِكُلِّ ٱمۡرِيٍٕ مِّنۡهُمۡ يَوۡمَئِذٍ شَأۡنٌ يُغۡنِيهِ ٣٧Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi) وُجُوهٌ يَوۡمَئِذٍ مُّسۡفِرَةٌ ٣٨Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana ضَاحِكَةٌ مُّسۡتَبۡشِرَةٌ ٣٩Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru) وَوُجُوهٌ يَوۡمَئِذٍ عَلَيۡهَا غَبَرَةٌ ٤٠Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu تَرۡهَقُهَا قَتَرَةٌ ٤١Bwarenzwe n’umwijima أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَفَرَةُ ٱلۡفَجَرَةُ ٤٢Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi

Translation: R. M. C. Rwanda.