Millat al-Islam

Chapter 15 · 99 verses · R. M. C. Rwanda

Surah Al-Hijr in Kinyarwanda

Arabic with tafsir Listen to Surah Al-Hijr (1257 reciters)
Meccanسورة الحجر99 verses

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

الٓرۚ تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ وَقُرۡءَانٍ مُّبِينٍ ١Alif Laam Raa 67. Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo, ikaba (n’imirongo ya) Qur’an isobanutse رُّبَمَا يَوَدُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوۡ كَانُواْ مُسۡلِمِينَ ٢(Ku munsi w’imperuka) babandi bahakanye bazicuza impamvu batabaye Abayisilamu (igihe bazaba babona Abayisilamu bajyanwa mu ijuru naho abahakanyi bajyanwa mu muriro) ذَرۡهُمۡ يَأۡكُلُواْ وَيَتَمَتَّعُواْ وَيُلۡهِهِمُ ٱلۡأَمَلُۖ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ ٣Bareke barye baninezeze, banarangazwe n’icyizere (cyo kuzaramba), vuba aha bazamenya (ko ibyiringiro byabo bitari ukuri) وَمَآ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةٍ إِلَّا وَلَهَا كِتَابٌ مَّعۡلُومٌ ٤Nta mudugudu numwe twarimbuye, uretse ko wabaga ufite igihe cyawo cyagenwe مَّا تَسۡبِقُ مِنۡ أُمَّةٍ أَجَلَهَا وَمَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ ٥Nta muryango (umat) numwe ushobora (kurimburwa) mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe وَقَالُواْ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِي نُزِّلَ عَلَيۡهِ ٱلذِّكۡرُ إِنَّكَ لَمَجۡنُونٌ ٦Baranavuze bati "Yewe uwahishuriwe urwibutso! Mu by’ukuri, wowe uri umusazi لَّوۡمَا تَأۡتِينَا بِٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ ٧Kuki utatuzanira abamalayika (bahamya ko uri intumwa ya Allah) niba koko uri umwe mu banyakuri مَا نُنَزِّلُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَمَا كَانُوٓاْ إِذًا مُّنظَرِينَ ٨(Allah aravuga ati) "Ntabwo twohereza abamalayika bitari mu kuri (iyo bazanye ibihano). Kandi icyo gihe (abahakanyi) ntibarindirizwa إِنَّا نَحۡنُ نَزَّلۡنَا ٱلذِّكۡرَ وَإِنَّا لَهُۥ لَحَٰفِظُونَ ٩Mu by’ukuri, ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni na twetuzarurinda وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ فِي شِيَعِ ٱلۡأَوَّلِينَ ١٠Mu by’ukuri, twohereje (intumwa) mbere yawe, mu matsinda y’ababayeho mbere وَمَا يَأۡتِيهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ ١١Kandi nta ntumwayabageragaho ngo babure kuyinnyega كَذَٰلِكَ نَسۡلُكُهُۥ فِي قُلُوبِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ ١٢Uko ni ko dushyira (uwo muco wo kunnyega) mu mitima y’inkozizibibi (zo mu gihe cyawe) لَا يُؤۡمِنُونَ بِهِۦ وَقَدۡ خَلَتۡ سُنَّةُ ٱلۡأَوَّلِينَ ١٣Ntabwo bashobora kuyemera (Qur’an), kandi ingero (z’ibihano bya Allah) ku babayeho mbere zarabagezeho وَلَوۡ فَتَحۡنَا عَلَيۡهِم بَابًا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فَظَلُّواْ فِيهِ يَعۡرُجُونَ ١٤Kandi n’iyo tuza kubakingurira umuryango mu kirere, bagakomeza bazamuka (kugera ubwo babonye abamalayika, ntibari kwemera) لَقَالُوٓاْ إِنَّمَا سُكِّرَتۡ أَبۡصَٰرُنَا بَلۡ نَحۡنُ قَوۡمٌ مَّسۡحُورُونَ ١٥Ahubwo bari kuvuga bati "Mu by’ukuri, amaso yacu yahumye. Ahubwo twe turi abantu barozwe وَلَقَدۡ جَعَلۡنَا فِي ٱلسَّمَآءِ بُرُوجًا وَزَيَّنَّٰهَا لِلنَّٰظِرِينَ ١٦Kandi rwose twashyize inyenyeri nini mu kirere tunagitakira (abantu) bareba (kugira ngo babikuremo inyigisho) وَحَفِظۡنَٰهَا مِن كُلِّ شَيۡطَٰنٍ رَّجِيمٍ ١٧Twanakirinze amashitani yavumwe (kugira ngo atakigeramo akabasha kumviriza ibivugirwa mu ijuru) إِلَّا مَنِ ٱسۡتَرَقَ ٱلسَّمۡعَ فَأَتۡبَعَهُۥ شِهَابٌ مُّبِينٌ ١٨Uretse amwe muri yo (amashitani) ashobora kugira ibyo yumviriza (bibera mu ijuru), maze agakurikizwa ibishashi by’umuriro bigaragara وَٱلۡأَرۡضَ مَدَدۡنَٰهَا وَأَلۡقَيۡنَا فِيهَا رَوَٰسِيَ وَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا مِن كُلِّ شَيۡءٍ مَّوۡزُونٍ ١٩Twanarambuye isi maze tuyishyiraho imisozi yo kuyishimangira, tunayimezamo ibimera byose ku gipimo gikwiye وَجَعَلۡنَا لَكُمۡ فِيهَا مَعَٰيِشَ وَمَن لَّسۡتُمۡ لَهُۥ بِرَٰزِقِينَ ٢٠Twanayibashyiriyemo ibibabeshaho ndetse (n’ibibeshaho ibindi biremwa) mwe mudaha amafunguro وَإِن مِّن شَيۡءٍ إِلَّا عِندَنَا خَزَآئِنُهُۥ وَمَا نُنَزِّلُهُۥٓ إِلَّا بِقَدَرٍ مَّعۡلُومٍ ٢١Kandi nta kintu na kimwe tudatunze mu bigega byacu, ndetse tubitanga ku rugero rukwiye وَأَرۡسَلۡنَا ٱلرِّيَٰحَ لَوَٰقِحَ فَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً فَأَسۡقَيۡنَٰكُمُوهُ وَمَآ أَنتُمۡ لَهُۥ بِخَٰزِنِينَ ٢٢Tunohereza imiyaga iremereza igicu, nuko tukamanura amazi aturutse mu kirere, tukayabaha ngo muyanywe; kandi ntabwo ari mwe mugenga ibigega byayo وَإِنَّا لَنَحۡنُ نُحۡيِۦ وَنُمِيتُ وَنَحۡنُ ٱلۡوَٰرِثُونَ ٢٣Mu by’ukuri, ni twe dutanga ubuzima n’urupfu, kandi ni twe bazungura (b’isi n’ibiyirimo) وَلَقَدۡ عَلِمۡنَا ٱلۡمُسۡتَقۡدِمِينَ مِنكُمۡ وَلَقَدۡ عَلِمۡنَا ٱلۡمُسۡتَـٔۡخِرِينَ ٢٤Rwose tuzi ababayeho mbere muri mwe, kandi rwose tuzi n’abazabaho nyuma وَإِنَّ رَبَّكَ هُوَ يَحۡشُرُهُمۡۚ إِنَّهُۥ حَكِيمٌ عَلِيمٌ ٢٥Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzabakoranya (ku munsi w’ibarura). Rwose ni we Ushishoza, Umumenyi uhebuje وَلَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِن صَلۡصَٰلٍ مِّنۡ حَمَإٍ مَّسۡنُونٍ ٢٦Mu by’ukuri, twaremye umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze) وَٱلۡجَآنَّ خَلَقۡنَٰهُ مِن قَبۡلُ مِن نَّارِ ٱلسَّمُومِ ٢٧Naho Shitani tuyirema mbere (ya Adamu) tuyikomoye mu bishashi by’umuriro utagira umwotsi وَإِذۡ قَالَ رَبُّكَ لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ إِنِّي خَٰلِقُۢ بَشَرًا مِّن صَلۡصَٰلٍ مِّنۡ حَمَإٍ مَّسۡنُونٍ ٢٨Unibuke ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalayika ati "Mu by’ukuri, ngiye kurema umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze) فَإِذَا سَوَّيۡتُهُۥ وَنَفَخۡتُ فِيهِ مِن رُّوحِي فَقَعُواْ لَهُۥ سَٰجِدِينَ ٢٩Nimara kumutunganya nkamuhuhamo roho inturutseho, muhite muca bugufi mumwubamire (byo kumuha icyubahiro atari ukumusenga) فَسَجَدَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ كُلُّهُمۡ أَجۡمَعُونَ ٣٠Nuko Abamalayika bose barubama إِلَّآ إِبۡلِيسَ أَبَىٰٓ أَن يَكُونَ مَعَ ٱلسَّٰجِدِينَ ٣١Uretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubama قَالَ يَٰٓإِبۡلِيسُ مَا لَكَ أَلَّا تَكُونَ مَعَ ٱلسَّٰجِدِينَ ٣٢(Allah) aravuga ati "Yewe Ibilisi! Kuki utubamye hamwe n’abubama قَالَ لَمۡ أَكُن لِّأَسۡجُدَ لِبَشَرٍ خَلَقۡتَهُۥ مِن صَلۡصَٰلٍ مِّنۡ حَمَإٍ مَّسۡنُونٍ ٣٣(Ibilisi) aravuga ati "Sinakubamira umuntu waremye mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze) قَالَ فَٱخۡرُجۡ مِنۡهَا فَإِنَّكَ رَجِيمٌ ٣٤(Allah) aravuga ati "Ngaho sohoka hano (mu ijuru), kuko mu by’ukuri, ubaye ikivume وَإِنَّ عَلَيۡكَ ٱللَّعۡنَةَ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلدِّينِ ٣٥Kandi mu by’ukuri, umuvumo wanjye uzakubaho kuzageza ku munsi w’imperuka قَالَ رَبِّ فَأَنظِرۡنِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ ٣٦(Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa kubaho kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho قَالَ فَإِنَّكَ مِنَ ٱلۡمُنظَرِينَ ٣٧(Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubaye mu bazarindirizwa إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡوَقۡتِ ٱلۡمَعۡلُومِ ٣٨Kuzageza ku munsi w’igihe kizwi قَالَ رَبِّ بِمَآ أَغۡوَيۡتَنِي لَأُزَيِّنَنَّ لَهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَأُغۡوِيَنَّهُمۡ أَجۡمَعِينَ ٣٩(Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Kubera ko wampanishije kuyoba, rwose nzabakundisha inzira igana mu buyobe ku isi,nanabayobye bose إِلَّا عِبَادَكَ مِنۡهُمُ ٱلۡمُخۡلَصِينَ ٤٠Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo قَالَ هَٰذَا صِرَٰطٌ عَلَيَّ مُسۡتَقِيمٌ ٤١(Allah) aravuga ati "Iyi ni inzira igororotse igana iwanjye إِنَّ عِبَادِي لَيۡسَ لَكَ عَلَيۡهِمۡ سُلۡطَٰنٌ إِلَّا مَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلۡغَاوِينَ ٤٢Mu by’ukuri, wowe nta bubasha uzagira ku bagaragu banjye, uretse abayobye bazagukurikira وَإِنَّ جَهَنَّمَ لَمَوۡعِدُهُمۡ أَجۡمَعِينَ ٤٣Kandi rwose, umuriro wa Jahanamu ni wobose basezeranyijwe لَهَا سَبۡعَةُ أَبۡوَٰبٍ لِّكُلِّ بَابٍ مِّنۡهُمۡ جُزۡءٌ مَّقۡسُومٌ ٤٤Ufite imiryango irindwi, kandi buri muryango ufite (abanyabyaha) wagenewe إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي جَنَّٰتٍ وَعُيُونٍ ٤٥Mu by’ukuri,abatinya Allah bazaba bari mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi ٱدۡخُلُوهَا بِسَلَٰمٍ ءَامِنِينَ ٤٦(Bazabwirwa bati) "Nimuryinjiremo mu mahoro kandi mutekanye وَنَزَعۡنَا مَا فِي صُدُورِهِم مِّنۡ غِلٍّ إِخۡوَٰنًا عَلَىٰ سُرُرٍ مُّتَقَٰبِلِينَ ٤٧Tuzanakura inzika mu bituza byabo (nuko babane mu ijuru) nk’abavandimwe, bari ku bitanda berekeranye (baganira bishimye) لَا يَمَسُّهُمۡ فِيهَا نَصَبٌ وَمَا هُم مِّنۡهَا بِمُخۡرَجِينَ ٤٨Ntibazigera barigiramo umunaniro kandi ntibazarivanwamo ۞ نَبِّئۡ عِبَادِيٓ أَنِّيٓ أَنَا ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ ٤٩(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri, ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi ۞ وَأَنَّ عَذَابِي هُوَ ٱلۡعَذَابُ ٱلۡأَلِيمُ ٥٠Kandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane وَنَبِّئۡهُمۡ عَن ضَيۡفِ إِبۡرَٰهِيمَ ٥١Unababarire inkuru y’abashyitsi (abamalayika) ba Aburahamu إِذۡ دَخَلُواْ عَلَيۡهِ فَقَالُواْ سَلَٰمًا قَالَ إِنَّا مِنكُمۡ وَجِلُونَ ٥٢Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati "Salamu (amahoro)" , (nuko akabikiriza) maze akavuga ati "Mu by’ukuri, muduteye ubwoba قَالُواْ لَا تَوۡجَلۡ إِنَّا نُبَشِّرُكَ بِغُلَٰمٍ عَلِيمٍ ٥٣Baravuga bati "Ntugire ubwoba! Mu by’ukuri, tuje kuguha inkuru nziza (yo kuzabyara) umuhungu w’umunyabwenge قَالَ أَبَشَّرۡتُمُونِي عَلَىٰٓ أَن مَّسَّنِيَ ٱلۡكِبَرُ فَبِمَ تُبَشِّرُونَ ٥٤(Aburahamu) aravuga ati "Ese murampa inkuru nziza (yo kuzabyara umuhungu) kandi ngeze mu zabukuru? Iyo nkuru nziza ni bwoko ki قَالُواْ بَشَّرۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ فَلَا تَكُن مِّنَ ٱلۡقَٰنِطِينَ ٥٥Baravuga bati "Tuguhaye inkuru nziza y’ukuri. Bityo, reka kuba mu bihebye قَالَ وَمَن يَقۡنَطُ مِن رَّحۡمَةِ رَبِّهِۦٓ إِلَّا ٱلضَّآلُّونَ ٥٦(Aburahamu) aravuga ati "Nonese ni nde wakwiheba mu mpuhwe za Nyagasani we, usibye abayobye قَالَ فَمَا خَطۡبُكُمۡ أَيُّهَا ٱلۡمُرۡسَلُونَ ٥٧(Aburahamu arongera) aravuga ati "Ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe قَالُوٓاْ إِنَّآ أُرۡسِلۡنَآ إِلَىٰ قَوۡمٍ مُّجۡرِمِينَ ٥٨Baravuga bati "Mu by’ukuri, twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi (ngo tubarimbure) إِلَّآ ءَالَ لُوطٍ إِنَّا لَمُنَجُّوهُمۡ أَجۡمَعِينَ ٥٩Usibye gusa umuryango wa Lutwi (Loti). Mu by’ukuri, turabarokora bose إِلَّا ٱمۡرَأَتَهُۥ قَدَّرۡنَآ إِنَّهَا لَمِنَ ٱلۡغَٰبِرِينَ ٦٠Uretse umugore we (wigometse) twagennye ko aba mu bazasigara inyuma (bakarimbuka) فَلَمَّا جَآءَ ءَالَ لُوطٍ ٱلۡمُرۡسَلُونَ ٦١Ubwo za ntumwa (abamalayika) zageraga ku muryango wa Lutwi (Loti) قَالَ إِنَّكُمۡ قَوۡمٌ مُّنكَرُونَ ٦٢(Loti) yaravuze ati "Mu by’ukuri, sinabamenye قَالُواْ بَلۡ جِئۡنَٰكَ بِمَا كَانُواْ فِيهِ يَمۡتَرُونَ ٦٣Baravuga bati "Ahubwo tukuzaniye ibyo bajyaga bashidikanyaho (ibihano) وَأَتَيۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ وَإِنَّا لَصَٰدِقُونَ ٦٤Tunakuzaniye ukuri (inkuru yo kurimbura inkozi z’ibibi), kandi rwose ibyo tuvuga ni ukuri فَأَسۡرِ بِأَهۡلِكَ بِقِطۡعٍ مِّنَ ٱلَّيۡلِ وَٱتَّبِعۡ أَدۡبَٰرَهُمۡ وَلَا يَلۡتَفِتۡ مِنكُمۡ أَحَدٌ وَٱمۡضُواْ حَيۡثُ تُؤۡمَرُونَ ٦٥Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, unabagende inyuma kandi ntihagire n’umwe muri mwe ureba inyuma (kugira ngo nawe atarimbuka) ndetse mwihute mujye aho mwategetswe وَقَضَيۡنَآ إِلَيۡهِ ذَٰلِكَ ٱلۡأَمۡرَ أَنَّ دَابِرَ هَٰٓؤُلَآءِ مَقۡطُوعٌ مُّصۡبِحِينَ ٦٦Nuko tumuhishurira iryo tegeko ko kurimburwa kw’abo (banyabyaha) kuri bube kare mu gitondo وَجَآءَ أَهۡلُ ٱلۡمَدِينَةِ يَسۡتَبۡشِرُونَ ٦٧Nuko abatuye umujyi (inkozi z’ibibi zo mu mujyi w’i Sodoma) baza bishimye (ku bw’inkuru y’abashyitsi ba Loti, bazi ko bagiye kubakorera ubutinganyi, kuko abo bamalayika bari baje mu ishusho y’abagabo) قَالَ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ ضَيۡفِي فَلَا تَفۡضَحُونِ ٦٨(Loti) aravuga ati "Mu by’ukuri, aba ni abashyitsi banjye; ntimunkoze isoni وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَلَا تُخۡزُونِ ٦٩Munatinye Allah,mudatuma ngira ikimwaro قَالُوٓاْ أَوَلَمۡ نَنۡهَكَ عَنِ ٱلۡعَٰلَمِينَ ٧٠(Abatuye umujyi) baravuga bati "Ese ntitwakubujije kwakira abantu (batari muri twe) قَالَ هَٰٓؤُلَآءِ بَنَاتِيٓ إِن كُنتُمۡ فَٰعِلِينَ ٧١Aravuga ati "Aba (bakobwa bose bo mu gihugu) ni abakobwa banjye; bityo niba mukeneye gushaka (ngaho nimuze mbabashyingire, aho kwifuza abagabo bagenzi banyu) لَعَمۡرُكَ إِنَّهُمۡ لَفِي سَكۡرَتِهِمۡ يَعۡمَهُونَ ٧٢Ndahiriye ku buzima bwawe (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri, (abantu ba Loti) bari mu buyobe bwabo barindagira فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّيۡحَةُ مُشۡرِقِينَ ٧٣Maze urusaku rw’ibihano rubarimbura izuba rirashe فَجَعَلۡنَا عَٰلِيَهَا سَافِلَهَا وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهِمۡ حِجَارَةً مِّن سِجِّيلٍ ٧٤Nuko (imijyi yabo) turayubika maze tubanyagiza imvura y’amabuye yo mu muriro إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٍ لِّلۡمُتَوَسِّمِينَ ٧٥Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bashishoza وَإِنَّهَا لَبِسَبِيلٍ مُّقِيمٍ ٧٦Kandi mu by’ukuri, (iyo mijyi twarimbuye) yari ku nzira nyabagendwa إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةً لِّلۡمُؤۡمِنِينَ ٧٧Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bemeramana وَإِن كَانَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡأَيۡكَةِ لَظَٰلِمِينَ ٧٨Ndetse n’abari batuye i Ayikati68 (na bo) bari inkozi z’ibibi فَٱنتَقَمۡنَا مِنۡهُمۡ وَإِنَّهُمَا لَبِإِمَامٍ مُّبِينٍ ٧٩Nuko turabahana. Kandi mu by’ukuri, iyo (mijyi) yombi yari ku nzira nyabagendwa, igaragara وَلَقَدۡ كَذَّبَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡحِجۡرِ ٱلۡمُرۡسَلِينَ ٨٠Kandi rwose, abari batuye Hijiri (na bo) bahinyuye intumwa (Swalehe) وَءَاتَيۡنَٰهُمۡ ءَايَٰتِنَا فَكَانُواْ عَنۡهَا مُعۡرِضِينَ ٨١Twanabahaye ibimenyetso byacu, ariko barabyirengagiza وَكَانُواْ يَنۡحِتُونَ مِنَ ٱلۡجِبَالِ بُيُوتًا ءَامِنِينَ ٨٢Kandi bajyaga bacukura imisozi bagakoramo amazu, (bakayabamo) batekanye فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّيۡحَةُ مُصۡبِحِينَ ٨٣Maze urusaku (rw’ibihano) rubatera mu gitondo cya kare فَمَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ ٨٤Kandi ibyo bajyaga bakora ntacyo byabamariye وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَآ إِلَّا بِٱلۡحَقِّۗ وَإِنَّ ٱلسَّاعَةَ لَأٓتِيَةٌۖ فَٱصۡفَحِ ٱلصَّفۡحَ ٱلۡجَمِيلَ ٨٥Ntitwanaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri. Kandi mu by’ukuri, imperuka izaza (nta gushidikanya). Bityo (yewe Muhamadi) irengagize amakosa (yabo) ubababarire إِنَّ رَبَّكَ هُوَ ٱلۡخَلَّٰقُ ٱلۡعَلِيمُ ٨٦Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَٰكَ سَبۡعًا مِّنَ ٱلۡمَثَانِي وَٱلۡقُرۡءَانَ ٱلۡعَظِيمَ ٨٧Kandi rwose (yewe Muhamadi) twaguhaye imirongo (ayat) irindwi (Surat Al Fatihat) isomwa kenshi, tunaguha Qur’an ihambaye لَا تَمُدَّنَّ عَيۡنَيۡكَ إِلَىٰ مَا مَتَّعۡنَا بِهِۦٓ أَزۡوَٰجًا مِّنۡهُمۡ وَلَا تَحۡزَنۡ عَلَيۡهِمۡ وَٱخۡفِضۡ جَنَاحَكَ لِلۡمُؤۡمِنِينَ ٨٨Ntuzarebeshe amaso yawe (wifuza) ibyo twashimishije by’igihe gito bamwe muri bo (abahakanyi), kandi ntibakagutere agahinda. Kandi ujye wicisha bugufi ku bemera وَقُلۡ إِنِّيٓ أَنَا ٱلنَّذِيرُ ٱلۡمُبِينُ ٨٩Unavuge uti "Mu by’ukuri, jye ndi umuburizi ugaragara كَمَآ أَنزَلۡنَا عَلَى ٱلۡمُقۡتَسِمِينَ ٩٠(Ndababurira ibihano) nk’ibyo (Allah) yahanishije abaciyemo (Qur’an) ibice (bemera bimwe ibindi bakabihakana) ٱلَّذِينَ جَعَلُواْ ٱلۡقُرۡءَانَ عِضِينَ ٩١Babandi baciye Qur’an mo ibice (bakemera bimwe bagahakana ibindi) فَوَرَبِّكَ لَنَسۡـَٔلَنَّهُمۡ أَجۡمَعِينَ ٩٢Ndahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye عَمَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ ٩٣Ku byo bajyaga bakora (bigomeka,babeshya) فَٱصۡدَعۡ بِمَا تُؤۡمَرُ وَأَعۡرِضۡ عَنِ ٱلۡمُشۡرِكِينَ ٩٤Bityo amamaza ibyo wategetswe, unitandukanye n’ababangikanyamana إِنَّا كَفَيۡنَٰكَ ٱلۡمُسۡتَهۡزِءِينَ ٩٥Mu by’ukuri, twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro ٱلَّذِينَ يَجۡعَلُونَ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَۚ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ ٩٦Babandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo) وَلَقَدۡ نَعۡلَمُ أَنَّكَ يَضِيقُ صَدۡرُكَ بِمَا يَقُولُونَ ٩٧Kandi rwose tuzi ko ubuzwa amahoro n’ibyo bavuga فَسَبِّحۡ بِحَمۡدِ رَبِّكَ وَكُن مِّنَ ٱلسَّٰجِدِينَ ٩٨Bityo, singiza ishimwe rya Nyagasani wawe kandi ube umwe mubamwubamira وَٱعۡبُدۡ رَبَّكَ حَتَّىٰ يَأۡتِيَكَ ٱلۡيَقِينُ ٩٩Unagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kukugezeho (urupfu)

Translation: R. M. C. Rwanda.