Millat al-Islam

Chapter 55 · 78 verses · R. M. C. Rwanda

Surah Ar-Rahman in Kinyarwanda

Arabic with tafsir Listen to Surah Ar-Rahman (1411 reciters)
Medinanسورة الرحمن78 verses

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

ٱلرَّحۡمَٰنُ ١Ni (Allah) Nyirimpuhwe عَلَّمَ ٱلۡقُرۡءَانَ ٢Yigishije (umuntu) Qur’an خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ ٣Yaremye umuntu عَلَّمَهُ ٱلۡبَيَانَ ٤Amwigisha ububonezamvugo ٱلشَّمۡسُ وَٱلۡقَمَرُ بِحُسۡبَانٍ ٥Izuba n’ukwezi bigendera ku mubare (no kuri gahunda ya Allah) وَٱلنَّجۡمُ وَٱلشَّجَرُ يَسۡجُدَانِ ٦N’ibimera birandaranda ndetse n’ibiti, byose birubama (bikicisha bugufi imbere ya Allah) وَٱلسَّمَآءَ رَفَعَهَا وَوَضَعَ ٱلۡمِيزَانَ ٧N’ikirere yagishyize hejuru cyane (y’isi) ndetse ashyiraho n’ibipimo (bya buri kintu) أَلَّا تَطۡغَوۡاْ فِي ٱلۡمِيزَانِ ٨Kugira ngo mutarengera ibipimo (byagenwe) وَأَقِيمُواْ ٱلۡوَزۡنَ بِٱلۡقِسۡطِ وَلَا تُخۡسِرُواْ ٱلۡمِيزَانَ ٩Bityo, mujye mupima ibintu byose mukoresheje ubutabera, kandi ntimukagabanye ibipimo وَٱلۡأَرۡضَ وَضَعَهَا لِلۡأَنَامِ ١٠N’isi (Allah) yayishyiriyeho ibiremwa فِيهَا فَٰكِهَةٌ وَٱلنَّخۡلُ ذَاتُ ٱلۡأَكۡمَامِ ١١Iriho imbuto n’imitende ifite imbuto zitwikiriwe n’ibishishwa وَٱلۡحَبُّ ذُو ٱلۡعَصۡفِ وَٱلرَّيۡحَانُ ١٢Ndetse n’impeke (z’ubwoko bunyuranye); iz’inyamisogwe n’izihumura فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ١٣Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ مِن صَلۡصَٰلٍ كَٱلۡفَخَّارِ ١٤(Allah) yaremye umuntu (Adamu) mu itaka ryumye ukomangaho rikirangira nk’ibikoresho bibumbye mu ibumba وَخَلَقَ ٱلۡجَآنَّ مِن مَّارِجٍ مِّن نَّارٍ ١٥Anarema amajini mu birimi by’umuriro فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ١٦Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana رَبُّ ٱلۡمَشۡرِقَيۡنِ وَرَبُّ ٱلۡمَغۡرِبَيۡنِ ١٧(Ni we) Nyagasani w’Uburasirazuba bubiri akaba na Nyagasani w’Uburengerazuba bubiri فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ١٨Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana مَرَجَ ٱلۡبَحۡرَيۡنِ يَلۡتَقِيَانِ ١٩Yahuje inyanja ebyiri (ifite amazi y’urubogobogo n’indi y’urwunyunyu) بَيۡنَهُمَا بَرۡزَخٌ لَّا يَبۡغِيَانِ ٢٠Hagati yazo ahashyira urubibi (ruzitandukanya), zikinjiranamo ariko ntizivange فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٢١Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana يَخۡرُجُ مِنۡهُمَا ٱللُّؤۡلُؤُ وَٱلۡمَرۡجَانُ ٢٢Muri zo havamo amasaro arabagirana (Lu-ulu-u) na Marijani فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٢٣Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana وَلَهُ ٱلۡجَوَارِ ٱلۡمُنشَـَٔاتُ فِي ٱلۡبَحۡرِ كَٱلۡأَعۡلَٰمِ ٢٤Kandi (Allah ni we) ufite ububasha ku mato manini agendera mu nyanja, ameze nk’imisozi فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٢٥Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana كُلُّ مَنۡ عَلَيۡهَا فَانٍ ٢٦Ikiyiriho cyose (isi) kizapfa وَيَبۡقَىٰ وَجۡهُ رَبِّكَ ذُو ٱلۡجَلَٰلِ وَٱلۡإِكۡرَامِ ٢٧Maze hasigare gusa uburanga butagatifu bwa Nyagasani wawe, Nyir’ikuzo n’icyubahiro فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٢٨Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana يَسۡـَٔلُهُۥ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ كُلَّ يَوۡمٍ هُوَ فِي شَأۡنٍ ٢٩Buri icyaremwe cyose kiri mu birere no ku isi kimusaba (ibyo cyifuza). Naho we buri munsi aba agena gahunda (z’ibiremwa; zirimo nko kuzamura mu cyubahiro bamwe no kumanura mu cyubahiro abandi, guha ubuzima bamwe no kubwambura abandi, n’ibindi) فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٣٠Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana سَنَفۡرُغُ لَكُمۡ أَيُّهَ ٱلثَّقَلَانِ ٣١Yemwe matsinda abiri (y’abantu n’amajini), tuzabacira imanza (ku munsi w’imperuka) فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٣٢Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana يَٰمَعۡشَرَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ إِنِ ٱسۡتَطَعۡتُمۡ أَن تَنفُذُواْ مِنۡ أَقۡطَارِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ فَٱنفُذُواْۚ لَا تَنفُذُونَ إِلَّا بِسُلۡطَٰنٍ ٣٣Yemwe majini na mwe bantu! Niba mufite ubushobozi bwo kugenda mukarenga imbago z’ibirere n’isi (muhunga ibihano bya Allah), muzagende. Ariko ntimushobora kuzirenga keretse ku bw’itegeko (rya Allah) فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٣٤Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana يُرۡسَلُ عَلَيۡكُمَا شُوَاظٌ مِّن نَّارٍ وَنُحَاسٌ فَلَا تَنتَصِرَانِ ٣٥Muzohererezwa ikibatsi cy’umuriro n’umuringa (washongeshejwe), kandi ntimuzigera mutabarwa فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٣٦Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana فَإِذَا ٱنشَقَّتِ ٱلسَّمَآءُ فَكَانَتۡ وَرۡدَةً كَٱلدِّهَانِ ٣٧(Mwibuke) ubwo ikirere kizasatagurika, maze kigahinduka nk’ururabo rutukura rumeze nk’amavuta yabize فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٣٨Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana فَيَوۡمَئِذٍ لَّا يُسۡـَٔلُ عَن ذَنۢبِهِۦٓ إِنسٌ وَلَا جَآنٌّ ٣٩Kuri uwo munsi, nta muntu cyangwa ijini bizagira icyo bibazwa ku bijyanye n’ibyaha byabyo (kuko bizaba bifite ibimenyetso bibiranga) فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٤٠Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana يُعۡرَفُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ بِسِيمَٰهُمۡ فَيُؤۡخَذُ بِٱلنَّوَٰصِي وَٱلۡأَقۡدَامِ ٤١Inkozi z’ibibi zizamenyerwa ku bimenyetso byazo, kandi zizaterurwa mu ruhanga n’ibirenge byazo فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٤٢Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana هَٰذِهِۦ جَهَنَّمُ ٱلَّتِي يُكَذِّبُ بِهَا ٱلۡمُجۡرِمُونَ ٤٣Uyu ni umuriro wa Jahanamu inkozi z’ibibi zajyaga zihinyura يَطُوفُونَ بَيۡنَهَا وَبَيۡنَ حَمِيمٍ ءَانٍ ٤٤Bazawuzengurukamo hagati, ndetse no hagati y’amazi yatuye cyane فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٤٥Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana وَلِمَنۡ خَافَ مَقَامَ رَبِّهِۦ جَنَّتَانِ ٤٦Ariko wawundi utinya kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, azaba afite ubusitani bubiri (mu Ijuru) فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٤٧Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana ذَوَاتَآ أَفۡنَانٍ ٤٨(Ubwo busitani buzaba burimo ibiti) bifite amashami acucitse kandi atoshye فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٤٩Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana فِيهِمَا عَيۡنَانِ تَجۡرِيَانِ ٥٠Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo amasoko abiri atemba فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٥١Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana فِيهِمَا مِن كُلِّ فَٰكِهَةٍ زَوۡجَانِ ٥٢Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo ubwoko bubiri bwa buri rubuto فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٥٣Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana مُتَّكِـِٔينَ عَلَىٰ فُرُشِۭ بَطَآئِنُهَا مِنۡ إِسۡتَبۡرَقٍۚ وَجَنَى ٱلۡجَنَّتَيۡنِ دَانٍ ٥٤Bazaba begamye ku bitanda bishasheho ihariri iremereye, kandi imbuto zo muri ubwo busitani zizaba zibari hafi فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٥٥Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana فِيهِنَّ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ لَمۡ يَطۡمِثۡهُنَّ إِنسٌ قَبۡلَهُمۡ وَلَا جَآنٌّ ٥٦(Ubwo busitani bwombi) buzaba burimo abagore biyubashye, batigeze bagira umuntu cyangwa ijini bibakoraho kuva na mbere فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٥٧Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana كَأَنَّهُنَّ ٱلۡيَاقُوتُ وَٱلۡمَرۡجَانُ ٥٨(Bazaba bafite ubwiza) nk’ubw’amabuye y’agaciro ya Yaquut134 na Marjani فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٥٩Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana هَلۡ جَزَآءُ ٱلۡإِحۡسَٰنِ إِلَّا ٱلۡإِحۡسَٰنُ ٦٠Ese hari igihembo cy’ibyiza kitari ibyiza فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٦١Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana وَمِن دُونِهِمَا جَنَّتَانِ ٦٢Kandi uretse n’ubwo (busitani) bubiri, hari ubundi busitani bubiri فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٦٣Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana مُدۡهَآمَّتَانِ ٦٤(Bufite) ibara ry’icyatsi kijimye فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٦٥Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana فِيهِمَا عَيۡنَانِ نَضَّاخَتَانِ ٦٦Muri ubwo (busitani) bwombi, (naho) hazaba harimo amasoko abiri avubura amazi فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٦٧Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana فِيهِمَا فَٰكِهَةٌ وَنَخۡلٌ وَرُمَّانٌ ٦٨Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo imbuto, imitende n’imikomamanga فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٦٩Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana فِيهِنَّ خَيۡرَٰتٌ حِسَانٌ ٧٠Hazaba harimo abagore beza b’imico myiza فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٧١Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana حُورٌ مَّقۡصُورَٰتٌ فِي ٱلۡخِيَامِ ٧٢Hazaba harimo abagore biyubashye bahora mu mahema فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٧٣Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana لَمۡ يَطۡمِثۡهُنَّ إِنسٌ قَبۡلَهُمۡ وَلَا جَآنٌّ ٧٤Mbere y’abo (bagabo bazaba bahawe), nta muntu cyangwa ijini byigeze bibakoraho فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٧٥Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana مُتَّكِـِٔينَ عَلَىٰ رَفۡرَفٍ خُضۡرٍ وَعَبۡقَرِيٍّ حِسَانٍ ٧٦(Abagabo babo) bazajya begama ku misego y’icyatsi, n’amagodora atatse neza فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ ٧٧Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana تَبَٰرَكَ ٱسۡمُ رَبِّكَ ذِي ٱلۡجَلَٰلِ وَٱلۡإِكۡرَامِ ٧٨Izina rya Nyagasani wawe, Nyir’ikuzo n’icyubahiro, ryuje ubutungane n’imigisha

Translation: R. M. C. Rwanda.