Millat al-Islam

Chapter 102 · 8 verses · R. M. C. Rwanda

Surah At-Takathur in Kinyarwanda

Arabic with tafsir Listen to Surah At-Takathur (1265 reciters)

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

أَلۡهَىٰكُمُ ٱلتَّكَاثُرُ ١Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi حَتَّىٰ زُرۡتُمُ ٱلۡمَقَابِرَ ٢Kugeza ubwo mugeze mu mva كـَلَّا سَوۡفَ تَعۡلَمُونَ ٣Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe) ثُمَّ كـَلَّا سَوۡفَ تَعۡلَمُونَ ٤Oya nanone! Bidatinze muzamenya كـَلَّا لَوۡ تَعۡلَمُونَ عِلۡمَ ٱلۡيَقِينِ ٥Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi) لَتَرَوُنَّ ٱلۡجَحِيمَ ٦Mu by’ukuri, muzabona umuriro wa Jahanamu ثُمَّ لَتَرَوُنَّهَا عَيۡنَ ٱلۡيَقِينِ ٧Rwose muzawibonera imbonankubone ثُمَّ لَتُسۡـَٔلُنَّ يَوۡمَئِذٍ عَنِ ٱلنَّعِيمِ ٨Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)

Translation: R. M. C. Rwanda.