بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلتِّينِ وَٱلزَّيۡتُونِ ١Ndahiriye ku giti cy’umutini n’icy’umuzeti وَطُورِ سِينِينَ ٢No ku Musozi wa Sinayi وَهَٰذَا ٱلۡبَلَدِ ٱلۡأَمِينِ ٣No kuri uyu mujyi utekanye (Maka) لَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ فِيٓ أَحۡسَنِ تَقۡوِيمٍ ٤Mu by’ukuri, twaremye umuntu mu ishusho ryiza ثُمَّ رَدَدۡنَٰهُ أَسۡفَلَ سَٰفِلِينَ ٥Hanyuma tumushyira ku rwego rwo hasi cyane (ageze mu zabukuru atagishoboye kugira icyo yimarira) إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَلَهُمۡ أَجۡرٌ غَيۡرُ مَمۡنُونٍ ٦Ariko abemeye bakanakora ibikorwa byiza (n’iyo bageze mu zabukuru, hari ibikorwa byo kwiyegereza Imana bakomeza gukora); abo bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru) فَمَا يُكَذِّبُكَ بَعۡدُ بِٱلدِّينِ ٧Nonese nyuma y’ibyo (yewe muntu), ni iki kigutera guhakana umunsi w’ibihembo أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِأَحۡكَمِ ٱلۡحَٰكِمِينَ ٨Ese Allah si we Mucamanza usumba abandi