بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلنَّجۡمِ إِذَا هَوَىٰ ١Ndahiye inyenyeri igihe irenga مَا ضَلَّ صَاحِبُكُمۡ وَمَا غَوَىٰ ٢(Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri) وَمَا يَنطِقُ عَنِ ٱلۡهَوَىٰٓ ٣Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye إِنۡ هُوَ إِلَّا وَحۡيٌ يُوحَىٰ ٤Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah) عَلَّمَهُۥ شَدِيدُ ٱلۡقُوَىٰ ٥Yigishijwe (iyi Qur’an) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu) ذُو مِرَّةٍ فَٱسۡتَوَىٰ ٦Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri وَهُوَ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡأَعۡلَىٰ ٧Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru ثُمَّ دَنَا فَتَدَلَّىٰ ٨Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze aramanuka akomeza kuyegera فَكَانَ قَابَ قَوۡسَيۡنِ أَوۡ أَدۡنَىٰ ٩(Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho فَأَوۡحَىٰٓ إِلَىٰ عَبۡدِهِۦ مَآ أَوۡحَىٰ ١٠Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose مَا كَذَبَ ٱلۡفُؤَادُ مَا رَأَىٰٓ ١١Umutima (wa Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ku byo wabonye أَفَتُمَٰرُونَهُۥ عَلَىٰ مَا يَرَىٰ ١٢None se muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi) وَلَقَدۡ رَءَاهُ نَزۡلَةً أُخۡرَىٰ ١٣Kandi rwose (Muhamadi) yaramubonye (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro عِندَ سِدۡرَةِ ٱلۡمُنتَهَىٰ ١٤Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma) عِندَهَا جَنَّةُ ٱلۡمَأۡوَىٰٓ ١٥Ni na ho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abemeramana) إِذۡ يَغۡشَى ٱلسِّدۡرَةَ مَا يَغۡشَىٰ ١٦Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje) مَا زَاغَ ٱلۡبَصَرُ وَمَا طَغَىٰ ١٧Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana, cyangwa ngo irengere (imbibi yari yashyiriweho) لَقَدۡ رَأَىٰ مِنۡ ءَايَٰتِ رَبِّهِ ٱلۡكُبۡرَىٰٓ ١٨Mu by’ukuri (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo أَفَرَءَيۡتُمُ ٱللَّٰتَ وَٱلۡعُزَّىٰ ١٩Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza وَمَنَوٰةَ ٱلثَّالِثَةَ ٱلۡأُخۡرَىٰٓ ٢٠Ndetse na Manaata, ikindi (kigirwamana) cya gatatu أَلَكُمُ ٱلذَّكَرُ وَلَهُ ٱلۡأُنثَىٰ ٢١Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho We (Allah) akagira ab’abakobwa تِلۡكَ إِذًا قِسۡمَةٌ ضِيزَىٰٓ ٢٢Iryo ryaba ari igabana ribogamye إِنۡ هِيَ إِلَّآ أَسۡمَآءٌ سَمَّيۡتُمُوهَآ أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلۡطَٰنٍۚ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَمَا تَهۡوَى ٱلۡأَنفُسُۖ وَلَقَدۡ جَآءَهُم مِّن رَّبِّهِمُ ٱلۡهُدَىٰٓ ٢٣Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo أَمۡ لِلۡإِنسَٰنِ مَا تَمَنَّىٰ ٢٤Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose فَلِلَّهِ ٱلۡأٓخِرَةُ وَٱلۡأُولَىٰ ٢٥Allah ni We Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi ۞ وَكَم مِّن مَّلَكٍ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ لَا تُغۡنِي شَفَٰعَتُهُمۡ شَيۡـًٔا إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ أَن يَأۡذَنَ ٱللَّهُ لِمَن يَشَآءُ وَيَرۡضَىٰٓ ٢٦None se ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubitangira uburenganzira bikagirira akamaro uwo ashatse kandi yishimira إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ لَيُسَمُّونَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ تَسۡمِيَةَ ٱلۡأُنثَىٰ ٢٧Mu by’ukuri abatemera imperuka bita abamalayika amazina y’igitsina gore وَمَا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٍۖ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّۖ وَإِنَّ ٱلظَّنَّ لَا يُغۡنِي مِنَ ٱلۡحَقِّ شَيۡـًٔا ٢٨Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka nta cyo kuvuze imbere y’ukuri فَأَعۡرِضۡ عَن مَّن تَوَلَّىٰ عَن ذِكۡرِنَا وَلَمۡ يُرِدۡ إِلَّا ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا ٢٩Bityo, irengagize wa wundi wateye umugongo urwibutso rwacu nta kindi ashaka uretse ubuzima bw’isi ذَٰلِكَ مَبۡلَغُهُم مِّنَ ٱلۡعِلۡمِۚ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِمَنِ ٱهۡتَدَىٰ ٣٠(Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ لِيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ أَسَٰٓـُٔواْ بِمَا عَمِلُواْ وَيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ بِٱلۡحُسۡنَى ٣١Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza ٱلَّذِينَ يَجۡتَنِبُونَ كَبَٰٓئِرَ ٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡفَوَٰحِشَ إِلَّا ٱللَّمَمَۚ إِنَّ رَبَّكَ وَٰسِعُ ٱلۡمَغۡفِرَةِۚ هُوَ أَعۡلَمُ بِكُمۡ إِذۡ أَنشَأَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ وَإِذۡ أَنتُمۡ أَجِنَّةٌ فِي بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمۡۖ فَلَا تُزَكُّوٓاْ أَنفُسَكُمۡۖ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَنِ ٱتَّقَىٰٓ ٣٢Ba bandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni We ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari insoro muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari We uzi neza umugandukira أَفَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي تَوَلَّىٰ ٣٣Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah) وَأَعۡطَىٰ قَلِيلًا وَأَكۡدَىٰٓ ٣٤Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu أَعِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلۡغَيۡبِ فَهُوَ يَرَىٰٓ ٣٥Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri) أَمۡ لَمۡ يُنَبَّأۡ بِمَا فِي صُحُفِ مُوسَىٰ ٣٦Cyangwa ntiyabwiwe ibiri mu bitabo bya Musa وَإِبۡرَٰهِيمَ ٱلَّذِي وَفَّىٰٓ ٣٧Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa أَلَّا تَزِرُ وَازِرَةٌ وِزۡرَ أُخۡرَىٰ ٣٨Ko nta we uzikorera umutwaro w’undi وَأَن لَّيۡسَ لِلۡإِنسَٰنِ إِلَّا مَا سَعَىٰ ٣٩Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yashyizemo umuhate وَأَنَّ سَعۡيَهُۥ سَوۡفَ يُرَىٰ ٤٠Kandi ko umuhate we uzagaragara (ku munsi w’imperuka) ثُمَّ يُجۡزَىٰهُ ٱلۡجَزَآءَ ٱلۡأَوۡفَىٰ ٤١Maze akazabihemberwa ibihembo byuzuye وَأَنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلۡمُنتَهَىٰ ٤٢Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe وَأَنَّهُۥ هُوَ أَضۡحَكَ وَأَبۡكَىٰ ٤٣Kandi ko ari We (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara) وَأَنَّهُۥ هُوَ أَمَاتَ وَأَحۡيَا ٤٤No kuba ari We wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga وَأَنَّهُۥ خَلَقَ ٱلزَّوۡجَيۡنِ ٱلذَّكَرَ وَٱلۡأُنثَىٰ ٤٥No kuba ari we waremye ibitsina byombi, gabo na gore مِن نُّطۡفَةٍ إِذَا تُمۡنَىٰ ٤٦Mu ntanga igihe zisohowe وَأَنَّ عَلَيۡهِ ٱلنَّشۡأَةَ ٱلۡأُخۡرَىٰ ٤٧No kuba ari We uzarema bundi bushya (azura abapfuye) وَأَنَّهُۥ هُوَ أَغۡنَىٰ وَأَقۡنَىٰ ٤٨No kuba ari We utanga ubukungu akanatuma abantu bagira ibyo bigezaho وَأَنَّهُۥ هُوَ رَبُّ ٱلشِّعۡرَىٰ ٤٩No kuba ari We Nyagasani wa Shi’ira وَأَنَّهُۥٓ أَهۡلَكَ عَادًا ٱلۡأُولَىٰ ٥٠No kuba ari We woretse aba Adi bo hambere وَثَمُودَاْ فَمَآ أَبۡقَىٰ ٥١N’aba Thamudu ntiyagira uwo asigaza وَقَوۡمَ نُوحٍ مِّن قَبۡلُۖ إِنَّهُمۡ كَانُواْ هُمۡ أَظۡلَمَ وَأَطۡغَىٰ ٥٢Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije وَٱلۡمُؤۡتَفِكَةَ أَهۡوَىٰ ٥٣Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni We wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi) فَغَشَّىٰهَا مَا غَشَّىٰ ٥٤Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye) فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكَ تَتَمَارَىٰ ٥٥None se (yewe muntu) ni izihe nema za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize) هَٰذَا نَذِيرٌ مِّنَ ٱلنُّذُرِ ٱلۡأُولَىٰٓ ٥٦Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere أَزِفَتِ ٱلۡأٓزِفَةُ ٥٧Umunsi w’imperuka uregereje لَيۡسَ لَهَا مِن دُونِ ٱللَّهِ كَاشِفَةٌ ٥٨Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza) أَفَمِنۡ هَٰذَا ٱلۡحَدِيثِ تَعۡجَبُونَ ٥٩None se mutangajwe n’aya magambo (ya Qur’an) وَتَضۡحَكُونَ وَلَا تَبۡكُونَ ٦٠Mukaba museka (muyihakana) aho kurira وَأَنتُمۡ سَٰمِدُونَ ٦١Muhugiye mu bibarangaza فَٱسۡجُدُواْۤ لِلَّهِۤ وَٱعۡبُدُواْ ۩ ٦٢Bityo, nimwubamire Allah munamugaragire (wenyine)