ملة الإسلام

السورة 70 · 44 آية · R. M. C. Rwanda

سورة المعارج باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة المعارج (1,289 قارئاً)
مكيةسورة المعارج٤٤ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

سَأَلَ سَآئِلُۢ بِعَذَابٍ وَاقِعٍ ١Usaba yisabiye ko ibihano biza لِّلۡكَٰفِرِينَ لَيۡسَ لَهُۥ دَافِعٌ ٢(Nyamara ibyo bihano) ntibizagira gikumira ku bahakanyi مِّنَ ٱللَّهِ ذِي ٱلۡمَعَارِجِ ٣(Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, Nyir’ubutagatifu bw’ikirenga تَعۡرُجُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَٱلرُّوحُ إِلَيۡهِ فِي يَوۡمٍ كَانَ مِقۡدَارُهُۥ خَمۡسِينَ أَلۡفَ سَنَةٍ ٤Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo) فَٱصۡبِرۡ صَبۡرًا جَمِيلًا ٥Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza إِنَّهُمۡ يَرَوۡنَهُۥ بَعِيدًا ٦Mu by’ukuri, bo babona (imperuka) iri kure وَنَرَىٰهُ قَرِيبًا ٧Nyamara twe tukabona iri hafi يَوۡمَ تَكُونُ ٱلسَّمَآءُ كَٱلۡمُهۡلِ ٨Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa وَتَكُونُ ٱلۡجِبَالُ كَٱلۡعِهۡنِ ٩N’imisozi ikaba nk’ipamba وَلَا يَسۡـَٔلُ حَمِيمٌ حَمِيمًا ١٠Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo يُبَصَّرُونَهُمۡۚ يَوَدُّ ٱلۡمُجۡرِمُ لَوۡ يَفۡتَدِي مِنۡ عَذَابِ يَوۡمِئِذِۭ بِبَنِيهِ ١١N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko ntacyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho inshungu abana be وَصَٰحِبَتِهِۦ وَأَخِيهِ ١٢Umugore we, umuvandimwe we وَفَصِيلَتِهِ ٱلَّتِي تُـٔۡوِيهِ ١٣N’umuryango we yahungiragaho (akiri ku isi igihe ahuye n’ibimuteye ubwoba) وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعًا ثُمَّ يُنجِيهِ ١٤Ndetse n’abari mu isi bose (azifuza kubatangaho inshungu) kugira ngo arokoke كـَلَّآۖ إِنَّهَا لَظَىٰ ١٥Ariko ntacyo bizamumarira! Ahubwo bizaba umuriro ugurumana نَزَّاعَةً لِّلشَّوَىٰ ١٦Ukuraho uruhu rw’umubiri تَدۡعُواْ مَنۡ أَدۡبَرَ وَتَوَلَّىٰ ١٧Uzaba uhamagara uwo ari we wese wateraga umugongo akanirengagiza (ukuri gukubiye muri Qur’an) وَجَمَعَ فَأَوۡعَىٰٓ ١٨Akanakusanya (umutungo) akawuhunika (ntawukoreshe mu nzira ya Allah) ۞ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ خُلِقَ هَلُوعًا ١٩Mu by’ukuri, umuntu yaremanywe ukutihangana إِذَا مَسَّهُ ٱلشَّرُّ جَزُوعًا ٢٠Iyo ikibi kimugezeho, ariheba cyane وَإِذَا مَسَّهُ ٱلۡخَيۡرُ مَنُوعًا ٢١Naho icyiza cyamugeraho, akaba umunyabugugu cyane إِلَّا ٱلۡمُصَلِّينَ ٢٢Uretse abakora amasengesho ٱلَّذِينَ هُمۡ عَلَىٰ صَلَاتِهِمۡ دَآئِمُونَ ٢٣Babandi bahozaho amasengesho yabo وَٱلَّذِينَ فِيٓ أَمۡوَٰلِهِمۡ حَقٌّ مَّعۡلُومٌ ٢٤Na babandi bagena umugabane uzwi (Zakat) mu mitungo yabo لِّلسَّآئِلِ وَٱلۡمَحۡرُومِ ٢٥Wagenewe usaba n’uwiyumanganyije (nyamara akeneye ubufasha) وَٱلَّذِينَ يُصَدِّقُونَ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ ٢٦Na babandi bemera umunsi w’ibihembo وَٱلَّذِينَ هُم مِّنۡ عَذَابِ رَبِّهِم مُّشۡفِقُونَ ٢٧Na babandi batinya ibihano bya Nyagasani wabo إِنَّ عَذَابَ رَبِّهِمۡ غَيۡرُ مَأۡمُونٍ ٢٨Kubera ko mu by’ukuri, nta n’umwe warokoka ibihano bya Nyagasani wabo وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِفُرُوجِهِمۡ حَٰفِظُونَ ٢٩Na babandi barinda ubwambure bwabo (ubusambanyi) إِلَّا عَلَىٰٓ أَزۡوَٰجِهِمۡ أَوۡ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُمۡ فَإِنَّهُمۡ غَيۡرُ مَلُومِينَ ٣٠Uretse ku bagore babo cyangwa se ku bo bafiteho ububasha (abaja). Mu by’ukuri, bo ntibabigayirwa فَمَنِ ٱبۡتَغَىٰ وَرَآءَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡعَادُونَ ٣١Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِأَمَٰنَٰتِهِمۡ وَعَهۡدِهِمۡ رَٰعُونَ ٣٢Na babandi barinda ibyo baragijwe ndetse bakubahiriza n’amasezerano yabo وَٱلَّذِينَ هُم بِشَهَٰدَٰتِهِمۡ قَآئِمُونَ ٣٣Na babandi batanga ubuhamya bw’ukuri وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَلَىٰ صَلَاتِهِمۡ يُحَافِظُونَ ٣٤Na babandi bahozaho amasengesho yabo (ku bihe byagenwe) أُوْلَٰٓئِكَ فِي جَنَّٰتٍ مُّكۡرَمُونَ ٣٥Abo bazajya mu busitani (Ijuru) kandi bubashywe فَمَالِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ قِبَلَكَ مُهۡطِعِينَ ٣٦Nonese ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera) عَنِ ٱلۡيَمِينِ وَعَنِ ٱلشِّمَالِ عِزِينَ ٣٧(Bicaye) mu matsinda iburyo n’ibumoso bwawe أَيَطۡمَعُ كُلُّ ٱمۡرِيٍٕ مِّنۡهُمۡ أَن يُدۡخَلَ جَنَّةَ نَعِيمٍ ٣٨Ese buri wese muri bo yibwira ko azinjira mu Ijuru ryuje ingabire كـَلَّآۖ إِنَّا خَلَقۡنَٰهُم مِّمَّا يَعۡلَمُونَ ٣٩Ntabwo ari ko bimeze! Mu by’ukuri, twabaremye tubakomoye mu byo bazi143 (ariko banga kwemera) فَلَآ أُقۡسِمُ بِرَبِّ ٱلۡمَشَٰرِقِ وَٱلۡمَغَٰرِبِ إِنَّا لَقَٰدِرُونَ ٤٠Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Iburasirazuba bwose n’Iburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye عَلَىٰٓ أَن نُّبَدِّلَ خَيۡرًا مِّنۡهُمۡ وَمَا نَحۡنُ بِمَسۡبُوقِينَ ٤١Kubasimbuza abeza kubarusha, kandi ntibyatunanira فَذَرۡهُمۡ يَخُوضُواْ وَيَلۡعَبُواْ حَتَّىٰ يُلَٰقُواْ يَوۡمَهُمُ ٱلَّذِي يُوعَدُونَ ٤٢Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe يَوۡمَ يَخۡرُجُونَ مِنَ ٱلۡأَجۡدَاثِ سِرَاعًا كَأَنَّهُمۡ إِلَىٰ نُصُبٍ يُوفِضُونَ ٤٣Umunsi bazasohoka mu mva zabo bihuta, nk’uko bihutaga bagana ibigirwamana byabo خَٰشِعَةً أَبۡصَٰرُهُمۡ تَرۡهَقُهُمۡ ذِلَّةٌۚ ذَٰلِكَ ٱلۡيَوۡمُ ٱلَّذِي كَانُواْ يُوعَدُونَ ٤٤Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’agasuzuguro. Uwo ni wo munsi basezeranyijwe

الترجمة: R. M. C. Rwanda.