ملة الإسلام

السورة 54 · 55 آية · R. M. C. Rwanda

سورة القمر باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة القمر (1,232 قارئاً)
مكيةسورة القمر٥٥ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

ٱقۡتَرَبَتِ ٱلسَّاعَةُ وَٱنشَقَّ ٱلۡقَمَرُ ١Igihe cy’imperuka kiregereje ndetse n’ukwezi kwarasadutse وَإِن يَرَوۡاْ ءَايَةً يُعۡرِضُواْ وَيَقُولُواْ سِحۡرٌ مُّسۡتَمِرٌّ ٢N’iyo (abahakanyi) babonye igitangaza, batera umugongo bakavuga bati "Ubu ni uburozi bukomeje وَكَذَّبُواْ وَٱتَّبَعُوٓاْ أَهۡوَآءَهُمۡۚ وَكُلُّ أَمۡرٍ مُّسۡتَقِرٌّ ٣Barahakanye banakurikira irari ryabo, kandi buri kintu kizagira iherezo وَلَقَدۡ جَآءَهُم مِّنَ ٱلۡأَنۢبَآءِ مَا فِيهِ مُزۡدَجَرٌ ٤Kandi rwose bagezweho n’inkuru zibabuza (gukora ibibi) حِكۡمَةُۢ بَٰلِغَةٌۖ فَمَا تُغۡنِ ٱلنُّذُرُ ٥(Izo nkuru ziri muri Quran) zuje ubushishozi buhebuje, ariko uko kubaburira ntacyo kwabamariye فَتَوَلَّ عَنۡهُمۡۘ يَوۡمَ يَدۡعُ ٱلدَّاعِ إِلَىٰ شَيۡءٍ نُّكُرٍ ٦Bityo (yewe Muhamadi), birengagize kandi (unabibutse) umunsi umuhamagazi azahamagarira kugana ku kintu giteye ubwoba (gucirwa urubanza ku munsi w’imperuka) خُشَّعًا أَبۡصَٰرُهُمۡ يَخۡرُجُونَ مِنَ ٱلۡأَجۡدَاثِ كَأَنَّهُمۡ جَرَادٌ مُّنتَشِرٌ ٧Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), basohoka mu mva bameze nk’inzige zinyanyagiye مُّهۡطِعِينَ إِلَى ٱلدَّاعِۖ يَقُولُ ٱلۡكَٰفِرُونَ هَٰذَا يَوۡمٌ عَسِرٌ ٨Bihuta bagana uhamagara, abahakanyi bazavuga bati "Uyu ni umunsi ugoye ۞ كَذَّبَتۡ قَبۡلَهُمۡ قَوۡمُ نُوحٍ فَكَذَّبُواْ عَبۡدَنَا وَقَالُواْ مَجۡنُونٌ وَٱزۡدُجِرَ ٩Na mbere yabo, abantu ba Nuhu bahinyuye umugaragu wacu, maze baravuga bati "Ni umusazi", ndetse aranamaganwa فَدَعَا رَبَّهُۥٓ أَنِّي مَغۡلُوبٌ فَٱنتَصِرۡ ١٠Nuko asaba Nyagasani we (agira ati) "Rwose njye naneshejwe, bityo ntabara فَفَتَحۡنَآ أَبۡوَٰبَ ٱلسَّمَآءِ بِمَآءٍ مُّنۡهَمِرٍ ١١Nuko dufungura amarembo y’ikirere, hamanuka amazi yisuka ari menshi وَفَجَّرۡنَا ٱلۡأَرۡضَ عُيُونًا فَٱلۡتَقَى ٱلۡمَآءُ عَلَىٰٓ أَمۡرٍ قَدۡ قُدِرَ ١٢Nuko isi tuyikuramo amasoko, maze amazi (yo mu nsi no hejuru) arahura ku bw’itegeko ryagenwe وَحَمَلۡنَٰهُ عَلَىٰ ذَاتِ أَلۡوَٰحٍ وَدُسُرٍ ١٣Maze (Nuhu) tumutwara mu (kintu) gikozwe mu mbaho n’imisumari (inkuge) تَجۡرِي بِأَعۡيُنِنَا جَزَآءً لِّمَن كَانَ كُفِرَ ١٤Cyagendaga (hejuru y’amazi) tugihanze ijisho; (ibyo) biba igihembo cy’uwahakanyijwe وَلَقَد تَّرَكۡنَٰهَآ ءَايَةً فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٍ ١٥Rwose (iyi nkuru ya Nuhu) twarayiretse ngo ibe ikimenyetso (n’isomo ku bazaza nyuma ye). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro) فَكَيۡفَ كَانَ عَذَابِي وَنُذُرِ ١٦Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze وَلَقَدۡ يَسَّرۡنَا ٱلۡقُرۡءَانَ لِلذِّكۡرِ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٍ ١٧Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro) كَذَّبَتۡ عَادٌ فَكَيۡفَ كَانَ عَذَابِي وَنُذُرِ ١٨Aba Adi bahinyuye (Intumwa yabo Hudi); mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze إِنَّآ أَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ رِيحًا صَرۡصَرًا فِي يَوۡمِ نَحۡسٍ مُّسۡتَمِرٍّ ١٩Mu by’ukuri, twaboherereje inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha ku munsi w’amakuba akomeye تَنزِعُ ٱلنَّاسَ كَأَنَّهُمۡ أَعۡجَازُ نَخۡلٍ مُّنقَعِرٍ ٢٠Uterura abantu bakamera nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe فَكَيۡفَ كَانَ عَذَابِي وَنُذُرِ ٢١Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze وَلَقَدۡ يَسَّرۡنَا ٱلۡقُرۡءَانَ لِلذِّكۡرِ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٍ ٢٢Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro) كَذَّبَتۡ ثَمُودُ بِٱلنُّذُرِ ٢٣Aba Thamudi bahinyuye kuburira (kwacu) فَقَالُوٓاْ أَبَشَرًا مِّنَّا وَٰحِدًا نَّتَّبِعُهُۥٓ إِنَّآ إِذًا لَّفِي ضَلَٰلٍ وَسُعُرٍ ٢٤Nuko baravuga bati "Ese ni gute twafata umuntu umwe unadukomokamo ngo tube ari we dukurikira? Rwose ubwo twaba turi mu buyobe n’ubusazi أَءُلۡقِيَ ٱلذِّكۡرُ عَلَيۡهِ مِنۢ بَيۡنِنَا بَلۡ هُوَ كَذَّابٌ أَشِرٌ ٢٥Ese ubu koko urwibutso ni we wenyine muri twe rwahawe? Ahubwo we ni umubeshyi akaba n’umwibone سَيَعۡلَمُونَ غَدًا مَّنِ ٱلۡكَذَّابُ ٱلۡأَشِرُ ٢٦Bidatinze bazamenya umubeshyi w’umwibone uwo ari we إِنَّا مُرۡسِلُواْ ٱلنَّاقَةِ فِتۡنَةً لَّهُمۡ فَٱرۡتَقِبۡهُمۡ وَٱصۡطَبِرۡ ٢٧Twaboherereje ingamiya kugira ngo tubagerageze; bityo bagenzure unabihanganire وَنَبِّئۡهُمۡ أَنَّ ٱلۡمَآءَ قِسۡمَةُۢ بَيۡنَهُمۡۖ كُلُّ شِرۡبٍ مُّحۡتَضَرٌ ٢٨Unababwire ko amazi bagomba kuyasangira nayo (ingamiya); buri wese azajya agira umunsi we wo kuyanywaho فَنَادَوۡاْ صَاحِبَهُمۡ فَتَعَاطَىٰ فَعَقَرَ ٢٩Ariko bahamagaye mugenzi wabo (afata icyuma) arayica فَكَيۡفَ كَانَ عَذَابِي وَنُذُرِ ٣٠Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze إِنَّآ أَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ صَيۡحَةً وَٰحِدَةً فَكَانُواْ كَهَشِيمِ ٱلۡمُحۡتَظِرِ ٣١Mu by’ukuri, twaboherereje urusaku rumwe gusa, maze bamera nk’ibyatsi byumye byaribaswe وَلَقَدۡ يَسَّرۡنَا ٱلۡقُرۡءَانَ لِلذِّكۡرِ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٍ ٣٢Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro) كَذَّبَتۡ قَوۡمُ لُوطِۭ بِٱلنُّذُرِ ٣٣Abantu ba Lutwi bahinyuye kuburira (kwacu) إِنَّآ أَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ حَاصِبًا إِلَّآ ءَالَ لُوطٍۖ نَّجَّيۡنَٰهُم بِسَحَرٍ ٣٤Twaboherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (ubarimbura bose), usibye gusa umuryango wa Lutwi twarokoye mu rukerera نِّعۡمَةً مِّنۡ عِندِنَاۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي مَن شَكَرَ ٣٥(Ibyo twabikoze) ku bw’ingabire ziduturutseho. Uko ni ko duhemba ushimira وَلَقَدۡ أَنذَرَهُم بَطۡشَتَنَا فَتَمَارَوۡاْ بِٱلنُّذُرِ ٣٦Nyamara (Lutwi) yari yarababuriye ko bazahura n’ibihano byacu, nuko bashidikanya ku kubaburira (kwacu) وَلَقَدۡ رَٰوَدُوهُ عَن ضَيۡفِهِۦ فَطَمَسۡنَآ أَعۡيُنَهُمۡ فَذُوقُواْ عَذَابِي وَنُذُرِ ٣٧Baranamwinginze (ngo abahe) abashyitsi be (kugira ngo babakorere ubutinganyi). Nuko tubahuma amaso (tuvuga tuti) "Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye) وَلَقَدۡ صَبَّحَهُم بُكۡرَةً عَذَابٌ مُّسۡتَقِرٌّ ٣٨Kandi rwose twabazindukirije mu bihano bikomeza (kuzageza ku munsi w’imperuka) فَذُوقُواْ عَذَابِي وَنُذُرِ ٣٩Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye) وَلَقَدۡ يَسَّرۡنَا ٱلۡقُرۡءَانَ لِلذِّكۡرِ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٍ ٤٠Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro) وَلَقَدۡ جَآءَ ءَالَ فِرۡعَوۡنَ ٱلنُّذُرُ ٤١Kandi rwose kuburira (kwanjye) kwageze ku bantu ba Farawo كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا كُلِّهَا فَأَخَذۡنَٰهُمۡ أَخۡذَ عَزِيزٍ مُّقۡتَدِرٍ ٤٢Bahinyuye ibitangaza byacu byose, nuko turabafata tubahanisha ibihano by’Umunyembaraga uhebuje, Ushobora byose أَكُفَّارُكُمۡ خَيۡرٌ مِّنۡ أُوْلَٰٓئِكُمۡ أَمۡ لَكُم بَرَآءَةٌ فِي ٱلزُّبُرِ ٤٣Ese abahakanyi banyu (b’i Maka) ni bo beza kurusha abo (abantu ba Adi, aba Thamudi, aba Nuhu n’aba Farawo, boretswe)? Cyangwa mufite ubudahangarwa bwanditse mu bitabo (bwo kutazahanwa) أَمۡ يَقُولُونَ نَحۡنُ جَمِيعٌ مُّنتَصِرٌ ٤٤Cyangwa (abo bahakanyi) baravuga bati "Twe turi benshi bashyize hamwe, bashoboye kwitabara سَيُهۡزَمُ ٱلۡجَمۡعُ وَيُوَلُّونَ ٱلدُّبُرَ ٤٥Nyamara abo bishyize hamwe bazatsindwa banayabangire ingata بَلِ ٱلسَّاعَةُ مَوۡعِدُهُمۡ وَٱلسَّاعَةُ أَدۡهَىٰ وَأَمَرُّ ٤٦Ahubwo umunsi w’imperuka ni cyo gihe basezeranyijwe (cyo kuzahanirwaho), ndetse imperuka izaba iteye ubwoba cyane kandi irura إِنَّ ٱلۡمُجۡرِمِينَ فِي ضَلَٰلٍ وَسُعُرٍ ٤٧Mu by’ ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe (hano ku isi) kandi zizahanishwa umuriro utwika يَوۡمَ يُسۡحَبُونَ فِي ٱلنَّارِ عَلَىٰ وُجُوهِهِمۡ ذُوقُواْ مَسَّ سَقَرَ ٤٨Umunsi uburanga bwabo buzakururirwa mu muriro (bazabwirwa bati) "Ngaho nimusogongere igihano cy’umuriro إِنَّا كُلَّ شَيۡءٍ خَلَقۡنَٰهُ بِقَدَرٍ ٤٩Mu by’ukuri, buri kintu twakiremeye igeno ryacyo وَمَآ أَمۡرُنَآ إِلَّا وَٰحِدَةٌ كَلَمۡحِۭ بِٱلۡبَصَرِ ٥٠Kandi itegeko ryacu ni ijambo rimwe; (ryihuta) nko guhumbya no guhumbura وَلَقَدۡ أَهۡلَكۡنَآ أَشۡيَاعَكُمۡ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٍ ٥١Kandi rwose tworetse abantu bameze nkamwe (mu buhakanyi). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro) وَكُلُّ شَيۡءٍ فَعَلُوهُ فِي ٱلزُّبُرِ ٥٢Kandi buri kintu cyose bakoze cyanditswe mu bitabo (by’ibikorwa byabo) وَكُلُّ صَغِيرٍ وَكَبِيرٍ مُّسۡتَطَرٌ ٥٣Na buri kintu, cyaba gito cyangwa kinini, kiranditse إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي جَنَّٰتٍ وَنَهَرٍ ٥٤Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (Ijuru) فِي مَقۡعَدِ صِدۡقٍ عِندَ مَلِيكٍ مُّقۡتَدِرِۭ ٥٥Mu byicaro by’ukuri, hafi y’Umwami ushobora byose

الترجمة: R. M. C. Rwanda.