ملة الإسلام

السورة 26 · 227 آية · R. M. C. Rwanda

سورة الشعراء باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة الشعراء (1,209 قارئاً)
مكيةسورة الشعراء٢٢٧ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

طسٓمٓ ١Twaa Siin Miim تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ ٢Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse (Qur’an) لَعَلَّكَ بَٰخِعٌ نَّفۡسَكَ أَلَّا يَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ ٣Hari ubwo (yewe Muhamadi) wazicwa n’agahinda kubera ko batemeye (ubutumwa bwawe) إِن نَّشَأۡ نُنَزِّلۡ عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ ءَايَةً فَظَلَّتۡ أَعۡنَٰقُهُمۡ لَهَا خَٰضِعِينَ ٤Tubishatse twabamanurira igitangaza giturutse mu kirere, maze amajosi yabo agahora akicishijeho bugufi (baba babishaka cyangwa batabishaka, ariko ntawe dushaka guhatira kwemera) وَمَا يَأۡتِيهِم مِّن ذِكۡرٍ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ مُحۡدَثٍ إِلَّا كَانُواْ عَنۡهُ مُعۡرِضِينَ ٥Kandi nta rwibutso rushya ruturutse kuri (Allah) Nyirimpuhwe rubageraho ngo babure kurwirengagiza فَقَدۡ كَذَّبُواْ فَسَيَأۡتِيهِمۡ أَنۢبَٰٓؤُاْ مَا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ ٦Rwose bahakanye (Qur’an), bityo inkuru z’ibyo bakerensaga zizabageraho (bidatinze) أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَى ٱلۡأَرۡضِ كَمۡ أَنۢبَتۡنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوۡجٍ كَرِيمٍ ٧Ese ntibitegereza uko isi twayimejejeho buri bwoko bwiza (bw’ibimera) إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةًۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ ٨Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ ٩Kandi mu by’ukuri, Nyagasani waweni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi وَإِذۡ نَادَىٰ رَبُّكَ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱئۡتِ ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ ١٠(Unibuke) ubwo Nyagasani waweyahamagaraga Musa (akamubwira ati) "Jya ku bantu b’inkozi z’ibibi قَوۡمَ فِرۡعَوۡنَۚ أَلَا يَتَّقُونَ ١١Abantu ba Farawo, (ubabwire uti) "Ese ntibakwiye gutinya (ibihano bya Allah, bakareka ibibi barimo) قَالَ رَبِّ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يُكَذِّبُونِ ١٢(Musa) aravuga ati "Nyagasani!Mu by’ukuri,ndatinya ko bazampinyura وَيَضِيقُ صَدۡرِي وَلَا يَنطَلِقُ لِسَانِي فَأَرۡسِلۡ إِلَىٰ هَٰرُونَ ١٣Maze igituza cyanjye kigafungana (kubera umubabaro), kandi ururimi rwanjye ntirubanguka (mu gusobanura amagambo). Bityo oherereza Haruna (aze dufatanye) وَلَهُمۡ عَلَيَّ ذَنۢبٌ فَأَخَافُ أَن يَقۡتُلُونِ ١٤Kandi (abantu ba Farawo) hari icyaha banshinja, nkaba ntinya ko bazanyica قَالَ كـَلَّاۖ فَٱذۡهَبَا بِـَٔايَٰتِنَآۖ إِنَّا مَعَكُم مُّسۡتَمِعُونَ ١٥(Allah) aravuga ati "Si ko bimeze (ntibazakwica)! Ngaho mwembi nimujyane ibitangaza byacu (kwa Farawo). Mu by’ukuri, tuzaba turi kumwe namwe, twumva (ibizavugwa byose) فَأۡتِيَا فِرۡعَوۡنَ فَقُولَآ إِنَّا رَسُولُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ١٦Mwembi nimujye kwa Farawo mu mubwire muti "Mu by’ukuri, twe turi intumwa za Nyagasani w’ibiremwa byose أَنۡ أَرۡسِلۡ مَعَنَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ١٧(Adutumye) ngo "Rekura bene Isiraheli tubajyane قَالَ أَلَمۡ نُرَبِّكَ فِينَا وَلِيدًا وَلَبِثۡتَ فِينَا مِنۡ عُمُرِكَ سِنِينَ ١٨(Farawo) aravuga ati "Ese ntitwakureze kuva ukiri umwana, ukabana natwe imyaka (myinshi) y’ubuzima bwawe وَفَعَلۡتَ فَعۡلَتَكَ ٱلَّتِي فَعَلۡتَ وَأَنتَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ ١٩Maze ugakora igikorwa wakoze (cyo kwica umuntu), uri mubahakana (ineza twakugiriye) قَالَ فَعَلۡتُهَآ إِذًا وَأَنَا۠ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ ٢٠(Musa) aravuga ati "Nagikozeubwo nari mu bayobye فَفَرَرۡتُ مِنكُمۡ لَمَّا خِفۡتُكُمۡ فَوَهَبَ لِي رَبِّي حُكۡمًا وَجَعَلَنِي مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ ٢١Nuko ndabahunga kubera kubatinya. Ariko Nyagasani wanjye yampaye ubumenyi (bwo kumusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), anangira umwe mu ntumwa (ze) وَتِلۡكَ نِعۡمَةٌ تَمُنُّهَا عَلَيَّ أَنۡ عَبَّدتَّ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٢٢Ese ibyo (kundera) ni yo nezauncyurira kandi waragize bene Isiraheli abacakara قَالَ فِرۡعَوۡنُ وَمَا رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ٢٣Farawo aravuga ati "Ese Nyagasaniw’ibiremwa byose ni nde قَالَ رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُم مُّوقِنِينَ ٢٤(Musa) aravuga ati "Ni Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, niba mudashidikanya (ko ari we wabiremye ngaho nimumwemere) قَالَ لِمَنۡ حَوۡلَهُۥٓ أَلَا تَسۡتَمِعُونَ ٢٥(Farawo) abwira abamukikije ati "Aho ntimunyumvira (ibyo ari kuvuga) قَالَ رَبُّكُمۡ وَرَبُّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ ٢٦(Musa) aravuga ati "(Uwo) ni Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu قَالَ إِنَّ رَسُولَكُمُ ٱلَّذِيٓ أُرۡسِلَ إِلَيۡكُمۡ لَمَجۡنُونٌ ٢٧(Farawo) aravuga ati "Mu by’ukuri,(iyi) ntumwa yanyu yabatumweho ni umusazi قَالَ رَبُّ ٱلۡمَشۡرِقِ وَٱلۡمَغۡرِبِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُمۡ تَعۡقِلُونَ ٢٨(Musa) aravuga ati "(Uwo) ni Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibiri hagati yabyo, niba mufite ubwenge (nimumwemere) قَالَ لَئِنِ ٱتَّخَذۡتَ إِلَٰهًا غَيۡرِي لَأَجۡعَلَنَّكَ مِنَ ٱلۡمَسۡجُونِينَ ٢٩(Farawo) aravuga ati "Nuramuka ugize indi mana (wemera) itari njye, rwose ndakugira umwe mu mbohe قَالَ أَوَلَوۡ جِئۡتُكَ بِشَيۡءٍ مُّبِينٍ ٣٠(Musa) aravuga ati "Ese (wamfunga) n’iyo naba nkuzaniye ikintu kigaragara (cyerekana ukuri kwanjye) قَالَ فَأۡتِ بِهِۦٓ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ ٣١(Farawo) aravuga ati "Ngaho kizane niba koko uri mu banyakuri فَأَلۡقَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ ثُعۡبَانٌ مُّبِينٌ ٣٢Nuko (Musa) anaga inkoni ye (hasi, ihinduka) inzoka igaragara وَنَزَعَ يَدَهُۥ فَإِذَا هِيَ بَيۡضَآءُ لِلنَّٰظِرِينَ ٣٣Anavana ukuboko kwe (mu kwaha), kuza kwererana kugaragarira abareba قَالَ لِلۡمَلَإِ حَوۡلَهُۥٓ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٌ عَلِيمٌ ٣٤(Farawo) abwira ibyegera bye ati "Mu by’ukuri, uyu ni umurozi w’umuhanga يُرِيدُ أَن يُخۡرِجَكُم مِّنۡ أَرۡضِكُم بِسِحۡرِهِۦ فَمَاذَا تَأۡمُرُونَ ٣٥Arashaka kubakuramu gihugu cyanyu akoresheje uburozi bwe. Murabivugaho iki قَالُوٓاْ أَرۡجِهۡ وَأَخَاهُ وَٱبۡعَثۡ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ ٣٦Baravuga bati "Ba umwihoreye (we) n’umuvandimwe we, maze wohereze abakoranya (abantu) mu mijyi يَأۡتُوكَ بِكُلِّ سَحَّارٍ عَلِيمٍ ٣٧Bakuzanire buri murozi wese w’umuhanga فَجُمِعَ ٱلسَّحَرَةُ لِمِيقَٰتِ يَوۡمٍ مَّعۡلُومٍ ٣٨Nuko abarozi barakoranywa (bahabwa) igihe n’umunsi byagenwe91 (byo guhura na Musa) وَقِيلَ لِلنَّاسِ هَلۡ أَنتُم مُّجۡتَمِعُونَ ٣٩Maze abantu barabwirwa bati "Ese namwe muritabira لَعَلَّنَا نَتَّبِعُ ٱلسَّحَرَةَ إِن كَانُواْ هُمُ ٱلۡغَٰلِبِينَ ٤٠Hari ubwo twakurikira abarozi (bo ku ruhande rwa Farawo) baramutse ari bo batsinze فَلَمَّا جَآءَ ٱلسَّحَرَةُ قَالُواْ لِفِرۡعَوۡنَ أَئِنَّ لَنَا لَأَجۡرًا إِن كُنَّا نَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبِينَ ٤١Nuko abarozi baje,babwira Farawo bati "Ese hari igihembo tubona nituramuka dutsinze قَالَ نَعَمۡ وَإِنَّكُمۡ إِذًا لَّمِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ ٤٢(Farawo) aravuga ati "Yego! Kandi mu by’ukuri, muraba mu byegera (byanjye) قَالَ لَهُم مُّوسَىٰٓ أَلۡقُواْ مَآ أَنتُم مُّلۡقُونَ ٤٣Musa arababwira ati "Nimunage ibyo mushaka kunaga (bigaragaza ukuri kwanyu) فَأَلۡقَوۡاْ حِبَالَهُمۡ وَعِصِيَّهُمۡ وَقَالُواْ بِعِزَّةِ فِرۡعَوۡنَ إِنَّا لَنَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبُونَ ٤٤Nuko banaga imigozi yabo n’inkoni zabo (bihinduka inzoka nto), baravuga bati "Ku bw’icyubahiro cya Farawo, rwose ni twe dutsinda فَأَلۡقَىٰ مُوسَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ تَلۡقَفُ مَا يَأۡفِكُونَ ٤٥Maze Musa anaga inkoni ye (ihinduka inzoka nini), itangira kumiragura ibyo (abarozi) bari bamaze guhimba فَأُلۡقِيَ ٱلسَّحَرَةُ سَٰجِدِينَ ٤٦Nuko abarozi bitura hasi bubamye قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ٤٧Bavuga bati "Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose رَبِّ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ ٤٨Nyagasani wa Musa na Haruna قَالَ ءَامَنتُمۡ لَهُۥ قَبۡلَ أَنۡ ءَاذَنَ لَكُمۡۖ إِنَّهُۥ لَكَبِيرُكُمُ ٱلَّذِي عَلَّمَكُمُ ٱلسِّحۡرَ فَلَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَۚ لَأُقَطِّعَنَّ أَيۡدِيَكُمۡ وَأَرۡجُلَكُم مِّنۡ خِلَٰفٍ وَلَأُصَلِّبَنَّكُمۡ أَجۡمَعِينَ ٤٩(Farawo) aravuga ati "Mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira. Mu by’ukuri, (Musa) ni umukuru wanyu wabigishije uburozi. Rwose muraza kumenya (icyo nza kubakorera)! Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese قَالُواْ لَا ضَيۡرَۖ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا مُنقَلِبُونَ ٥٠Baravuga bati "Ntacyo bitwaye! Mu by’ukuri, tuzasubira kwa Nyagasani wacu إِنَّا نَطۡمَعُ أَن يَغۡفِرَ لَنَا رَبُّنَا خَطَٰيَٰنَآ أَن كُنَّآ أَوَّلَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ٥١Mu by’ukuri, twiringiye ko (Nyagasani) azatubabarira ibyaha byacu kuko tubayeabambere mu kwemera (ubutumwa bwa Musa) ۞ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَسۡرِ بِعِبَادِيٓ إِنَّكُم مُّتَّبَعُونَ ٥٢Kandi twahishuriye Musa (tugira tuti) "Jyana abagaragu banjye (Abayisiraheli) nijoro! Mu by’ukuri, muraza gukurikirwa (na Farawo n’ingabo ze) فَأَرۡسَلَ فِرۡعَوۡنُ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ ٥٣Maze Farawo (yumvise ko bagiye), yohereza mu mijyi abakoranya (ingabo zo kubakumira) إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَشِرۡذِمَةٌ قَلِيلُونَ ٥٤(Farwo arababwira ati) mu by’ukuri, bariya (Bayisiraheli) ni agatsiko k’abantu bake وَإِنَّهُمۡ لَنَا لَغَآئِظُونَ ٥٥Kandi rwose baturakaje (kugenda tutabahaye uburenganzira) وَإِنَّا لَجَمِيعٌ حَٰذِرُونَ ٥٦Ndetse twese turi maso kandi twiteguye (guhangana nabo) فَأَخۡرَجۡنَٰهُم مِّن جَنَّٰتٍ وَعُيُونٍ ٥٧Nuko (Farawo n’abantu be) tubakura (mu gihugu kirimo) ubusitani n’imigezi وَكُنُوزٍ وَمَقَامٍ كَرِيمٍ ٥٨(Tubakura mu) mitungo ndetse no mu nyubako ziyubashye (bakurikira Abayisiraheli) كَذَٰلِكَۖ وَأَوۡرَثۡنَٰهَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٥٩Uko (kubasohora mu byabo) ni ko twabizunguje bene Isiraheli فَأَتۡبَعُوهُم مُّشۡرِقِينَ ٦٠Maze (Farawo n’ingabo ze) babakurikira (mu gitondo) izuba rirashe فَلَمَّا تَرَٰٓءَا ٱلۡجَمۡعَانِ قَالَ أَصۡحَٰبُ مُوسَىٰٓ إِنَّا لَمُدۡرَكُونَ ٦١Nuko ubwo amatsinda yombi yarebanaga, abantu ba Musa baravuga bati "Mu by’ukuri, batugezeho قَالَ كـَلَّآۖ إِنَّ مَعِيَ رَبِّي سَيَهۡدِينِ ٦٢(Musa) aravuga ati "Si ko bimeze! Mu by’ukuri, ndi kumwe na Nyagasani wanjye, aranyobora فَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱضۡرِب بِّعَصَاكَ ٱلۡبَحۡرَۖ فَٱنفَلَقَ فَكَانَ كُلُّ فِرۡقٍ كَٱلطَّوۡدِ ٱلۡعَظِيمِ ٦٣Nuko duhishurira Musa (tugira tuti) "Kubita inkoni yawe mu nyanja! (Akubise, inyanja) icikamo ibice (bibiri), buri gice kimera nk’umusozi munini cyane وَأَزۡلَفۡنَا ثَمَّ ٱلۡأٓخَرِينَ ٦٤Maze abandi (Farawo n’ingabo ze) tubegereza hafi (nabo bakurikira iyo nzira) وَأَنجَيۡنَا مُوسَىٰ وَمَن مَّعَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ ٦٥Nuko turokora Musa n’abari kumwe na we bose ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ ٦٦Hanyuma abandi (Farawo n’ingabo ze) turabaroha إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةًۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ ٦٧Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ ٦٨Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Umunyembaraga zihebuje,Nyirimbabazi وَٱتۡلُ عَلَيۡهِمۡ نَبَأَ إِبۡرَٰهِيمَ ٦٩(Yewe Muhamadi) unabasomere inkuru ya Ibrahimu إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦ مَا تَعۡبُدُونَ ٧٠Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati "Ese musenga ibiki قَالُواْ نَعۡبُدُ أَصۡنَامًا فَنَظَلُّ لَهَا عَٰكِفِينَ ٧١Baravuga bati "Dusenga ibishusho kandi tuzahora tubisenga قَالَ هَلۡ يَسۡمَعُونَكُمۡ إِذۡ تَدۡعُونَ ٧٢(Ibrahimu) aravuga ati "Ese iyo mubisabye birabumva أَوۡ يَنفَعُونَكُمۡ أَوۡ يَضُرُّونَ ٧٣Cyangwa hari (icyo) bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara قَالُواْ بَلۡ وَجَدۡنَآ ءَابَآءَنَا كَذَٰلِكَ يَفۡعَلُونَ ٧٤Baravuga bati "(Oya)! Ahubwo twasanze abakurambere bacu babikora batyo قَالَ أَفَرَءَيۡتُم مَّا كُنتُمۡ تَعۡبُدُونَ ٧٥(Ibrahimu) aravuga ati "Ese ntimutekereza ku byo musenga أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُمُ ٱلۡأَقۡدَمُونَ ٧٦Mwebwe n’abakurambere banyu bo hambere فَإِنَّهُمۡ عَدُوٌّ لِّيٓ إِلَّا رَبَّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ٧٧Mu by’ukuri, ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose ٱلَّذِي خَلَقَنِي فَهُوَ يَهۡدِينِ ٧٨We wandemye akaba ari na we unyobora وَٱلَّذِي هُوَ يُطۡعِمُنِي وَيَسۡقِينِ ٧٩Ni na we umpa icyo kurya n’icyo kunywa وَإِذَا مَرِضۡتُ فَهُوَ يَشۡفِينِ ٨٠N’iyo ndwaye ni we unkiza وَٱلَّذِي يُمِيتُنِي ثُمَّ يُحۡيِينِ ٨١Ni na we uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka) وَٱلَّذِيٓ أَطۡمَعُ أَن يَغۡفِرَ لِي خَطِيٓـَٔتِي يَوۡمَ ٱلدِّينِ ٨٢Kandi ni we niringiye ko azambabarira ibyaha byanjye ku munsi w’imperuka رَبِّ هَبۡ لِي حُكۡمًا وَأَلۡحِقۡنِي بِٱلصَّٰلِحِينَ ٨٣Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane وَٱجۡعَل لِّي لِسَانَ صِدۡقٍ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ ٨٤Kandi umpe kuzavugwa neza mu bazaza nyuma وَٱجۡعَلۡنِي مِن وَرَثَةِ جَنَّةِ ٱلنَّعِيمِ ٨٥Unanshyire mu bazazungura Ijuru ryuje inema وَٱغۡفِرۡ لِأَبِيٓ إِنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ ٨٦Unababarire data kuko mu by’ukuri, ari mu bayobye وَلَا تُخۡزِنِي يَوۡمَ يُبۡعَثُونَ ٨٧Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa يَوۡمَ لَا يَنفَعُ مَالٌ وَلَا بَنُونَ ٨٨Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo) إِلَّا مَنۡ أَتَى ٱللَّهَ بِقَلۡبٍ سَلِيمٍ ٨٩Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana) وَأُزۡلِفَتِ ٱلۡجَنَّةُ لِلۡمُتَّقِينَ ٩٠Maze ijuru rizegerezwe abatinya (Allah) وَبُرِّزَتِ ٱلۡجَحِيمُ لِلۡغَاوِينَ ٩١N’umuriro ugaragarizwe abayobye وَقِيلَ لَهُمۡ أَيۡنَ مَا كُنتُمۡ تَعۡبُدُونَ ٩٢Nuko babwirwe bati "Ibyo mwajyaga musenga biri he مِن دُونِ ٱللَّهِ هَلۡ يَنصُرُونَكُمۡ أَوۡ يَنتَصِرُونَ ٩٣Bitari Allah?Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo فَكُبۡكِبُواْ فِيهَا هُمۡ وَٱلۡغَاوُۥنَ ٩٤Maze bo ndetse n’ababayobeje bajugunywemo (mu muriro) bacuramye وَجُنُودُ إِبۡلِيسَ أَجۡمَعُونَ ٩٥Ndetse n’ingabo za Ibilisi (Shitani) zose قَالُواْ وَهُمۡ فِيهَا يَخۡتَصِمُونَ ٩٦Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati تَٱللَّهِ إِن كُنَّا لَفِي ضَلَٰلٍ مُّبِينٍ ٩٧Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga) إِذۡ نُسَوِّيكُم بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ٩٨Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose وَمَآ أَضَلَّنَآ إِلَّا ٱلۡمُجۡرِمُونَ ٩٩Kandi nta bandi batuyobeje batariinkozi z’ibibi فَمَا لَنَا مِن شَٰفِعِينَ ١٠٠None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano) وَلَا صَدِيقٍ حَمِيمٍ ١٠١Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe) فَلَوۡ أَنَّ لَنَا كَرَّةً فَنَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ١٠٢Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira (ku isi) maze ngo tube bamwe mu bemeramana إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةًۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ ١٠٣Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ ١٠٤Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi كَذَّبَتۡ قَوۡمُ نُوحٍ ٱلۡمُرۡسَلِينَ ١٠٥Abantu ba Nuhubahakanye intumwa إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ نُوحٌ أَلَا تَتَّقُونَ ١٠٦Ubwo umuvandimwe wabo Nuhu yababwiraga ati"Ese ntimutinya (Allah) إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٌ ١٠٧Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ ١٠٨Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ١٠٩Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwabyose فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ ١١٠Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire ۞ قَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ لَكَ وَٱتَّبَعَكَ ٱلۡأَرۡذَلُونَ ١١١Baravuga bati "Ese twakwemera dute kandi warayobotswe n’abantu basuzuguritse قَالَ وَمَا عِلۡمِي بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ ١١٢(Nuhu) aravuga ati "Ntabwo nshinzwe kumenya ibyo bakora (icyo nshinzwe ni ukubagezaho ubutumwa gusa) إِنۡ حِسَابُهُمۡ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّيۖ لَوۡ تَشۡعُرُونَ ١١٣Ibarura ryabo rireba Nyagasani wanjye, iyaba mwari mubizi وَمَآ أَنَا۠ بِطَارِدِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ١١٤Kandi njye sinshobora kwirukana abemera إِنۡ أَنَا۠ إِلَّا نَذِيرٌ مُّبِينٌ ١١٥Nta kindi ndi cyo, usibye kuba ndi umuburizi ugaragara قَالُواْ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ يَٰنُوحُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمَرۡجُومِينَ ١١٦Baravuga bati "Yewe Nuhu! Nuramuka utarekeye aho (ibyo wigisha), rwose uzaba mubazaterwa amabuye (kugeza upfuye) قَالَ رَبِّ إِنَّ قَوۡمِي كَذَّبُونِ ١١٧(Nuhu) aravuga ati "Nyagasani! Mu by’ukuri, abantu banjye barampakanye فَٱفۡتَحۡ بَيۡنِي وَبَيۡنَهُمۡ فَتۡحًا وَنَجِّنِي وَمَن مَّعِيَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ١١٨Bityo ca iteka ridasubirwaho hagati yanjye na bo (ririmbura abahakanye), kandi undokorane n’abemera turi kumwe فَأَنجَيۡنَٰهُ وَمَن مَّعَهُۥ فِي ٱلۡفُلۡكِ ٱلۡمَشۡحُونِ ١١٩Nuko tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge yuzuye (ibiremwa bitandukanye yashyizemo) ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا بَعۡدُ ٱلۡبَاقِينَ ١٢٠Maze nyuma tworeka abasigaye (abahakanye) إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةًۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ ١٢١Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ ١٢٢Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi كَذَّبَتۡ عَادٌ ٱلۡمُرۡسَلِينَ ١٢٣Aba Adi (nabo) bahinyuye intumwa إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ هُودٌ أَلَا تَتَّقُونَ ١٢٤Ubwo umuvandimwe wabo Hudu yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah) إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٌ ١٢٥Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ ١٢٦Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ١٢٧Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwabyose أَتَبۡنُونَ بِكُلِّ رِيعٍ ءَايَةً تَعۡبَثُونَ ١٢٨Ese mwubaka (amazu maremare) ahirengeye hose mugamije kunnyega no gusuzugura (abagenzi bayanyuraho) وَتَتَّخِذُونَ مَصَانِعَ لَعَلَّكُمۡ تَخۡلُدُونَ ١٢٩Mukanubaka ingoro z’imitamenwa nk’aho muzazibamo ubuziraherezo وَإِذَا بَطَشۡتُم بَطَشۡتُمۡ جَبَّارِينَ ١٣٠N’iyo mugabye igitero (k’uwo ari we wese), mukigaba nta mpuhwe فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ ١٣١Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire وَٱتَّقُواْ ٱلَّذِيٓ أَمَدَّكُم بِمَا تَعۡلَمُونَ ١٣٢Kandi mutinyeuwabahaye inema (zose) muzi أَمَدَّكُم بِأَنۡعَٰمٍ وَبَنِينَ ١٣٣Yabahaye amatungo n’urubyaro وَجَنَّٰتٍ وَعُيُونٍ ١٣٤(Anabaha) imirima n’imigezi إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٍ ١٣٥(Hudu aravuga ati) "Mu by’ukuri, ndatinya ko (nimukomeza guhakana) mwazahanishwa ibihano byo ku munsi uhambaye قَالُواْ سَوَآءٌ عَلَيۡنَآ أَوَعَظۡتَ أَمۡ لَمۡ تَكُن مِّنَ ٱلۡوَٰعِظِينَ ١٣٦Baravuga bati "Watwigisha utatwigisha byose ni kimwe kuri twe (ntidushobora kukwemera) إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا خُلُقُ ٱلۡأَوَّلِينَ ١٣٧Ibi (twemera) si ibindi, usibye ko ari imigenzo n’imyemerere y’abo hambere وَمَا نَحۡنُ بِمُعَذَّبِينَ ١٣٨Kandi ntituzahanwa (nk’uko ubivuga) فَكَذَّبُوهُ فَأَهۡلَكۡنَٰهُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةًۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ ١٣٩Nuko baramuhinyura, maze turabarimbura. Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ ١٤٠Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi كَذَّبَتۡ ثَمُودُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ ١٤١Abantu bo mu bwoko bwa Thamudu (nabo) bahinyuye intumwa إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ صَٰلِحٌ أَلَا تَتَّقُونَ ١٤٢Ubwo umuvandimwe wabo Swalehe yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah) إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٌ ١٤٣Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ ١٤٤Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ١٤٥Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose أَتُتۡرَكُونَ فِي مَا هَٰهُنَآ ءَامِنِينَ ١٤٦Ese (mukeka ko) muzarekerwa mu byo murimo aha (ku isi, ngo mubeho) mutekanye (nta bihano nta no gupfa) فِي جَنَّٰتٍ وَعُيُونٍ ١٤٧Mu mirima (myiza) ndetse n’imigezi (itemba) وَزُرُوعٍ وَنَخۡلٍ طَلۡعُهَا هَضِيمٌ ١٤٨No mu bihingwa (bitandukanye) n’imitende ifite imigondoro yoroshye وَتَنۡحِتُونَ مِنَ ٱلۡجِبَالِ بُيُوتًا فَٰرِهِينَ ١٤٩Kandi muhanga amazu mu misozi mu buryo bwa gihanga فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ ١٥٠Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire وَلَا تُطِيعُوٓاْ أَمۡرَ ٱلۡمُسۡرِفِينَ ١٥١Kandi ntimukumvire amategeko y’inkozi z’ibibi ٱلَّذِينَ يُفۡسِدُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا يُصۡلِحُونَ ١٥٢Babandi bakora ubwononnyi ku isi kandi ntibagire ibyo batunganya قَالُوٓاْ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلۡمُسَحَّرِينَ ١٥٣Baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Swalehe) uri umwe mu bantu barozwe مَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٌ مِّثۡلُنَا فَأۡتِ بِـَٔايَةٍ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ ١٥٤Wowe nta kindi uri cyo usibye ko uri umuntu nka twe. Ngaho zana ikimenyetso (kigaragaza ko uri intumwa) niba koko uri mu banyakuri قَالَ هَٰذِهِۦ نَاقَةٌ لَّهَا شِرۡبٌ وَلَكُمۡ شِرۡبُ يَوۡمٍ مَّعۡلُومٍ ١٥٥(Swalehe) aravuga ati "Dore iyi ngamiya y’ingore, izajya inywa amazi umunsi umwe na mwe munywe ku wundi munsi uzwi وَلَا تَمَسُّوهَا بِسُوٓءٍ فَيَأۡخُذَكُمۡ عَذَابُ يَوۡمٍ عَظِيمٍ ١٥٦Muramenye ntimuzayigirire nabi mutazavaho mukagerwaho n’ibihano by’umunsi uhambaye فَعَقَرُوهَا فَأَصۡبَحُواْ نَٰدِمِينَ ١٥٧Ariko barayishe maze basigara bicuza فَأَخَذَهُمُ ٱلۡعَذَابُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةًۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ ١٥٨Nuko bagerwaho n’ibihano. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ ١٥٩Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi كَذَّبَتۡ قَوۡمُ لُوطٍ ٱلۡمُرۡسَلِينَ ١٦٠Abantu ba Lutwi (Loti) bahinyuye intumwa (zabo) إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ لُوطٌ أَلَا تَتَّقُونَ ١٦١Ubwo umuvandimwe wabo Lutwi yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah) إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٌ ١٦٢Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ ١٦٣Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ١٦٤Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose أَتَأۡتُونَ ٱلذُّكۡرَانَ مِنَ ٱلۡعَٰلَمِينَ ١٦٥Kuki mu bantu (muhitamo) kurongora ab’igitsinagabo (nkamwe) وَتَذَرُونَ مَا خَلَقَ لَكُمۡ رَبُّكُم مِّنۡ أَزۡوَٰجِكُمۚ بَلۡ أَنتُمۡ قَوۡمٌ عَادُونَ ١٦٦Maze mukareka abo Nyagasani wanyu yabaremeye ngo bababere abagore? Ahubwo mwe muri abantu barengera (amategeko ya Allah) قَالُواْ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ يَٰلُوطُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُخۡرَجِينَ ١٦٧Baravuga bati "Yewe Lutwi (Loti)! Nutarekera aho (ibyo utubwira), rwose uzaba umwe mu birukanwe (mu gihugu cyacu) قَالَ إِنِّي لِعَمَلِكُم مِّنَ ٱلۡقَالِينَ ١٦٨(Lutwi) aravuga ati "Mu by’ukuri, ibyo mukora ndabyanga cyane رَبِّ نَجِّنِي وَأَهۡلِي مِمَّا يَعۡمَلُونَ ١٦٩(Lutwi aravuga ati) "Nyagasani! Ndokorana n’umuryango wanjye(uturinde) ibyo bakora فَنَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ ١٧٠Nuko tumurokorana n’umuryango we wose إِلَّا عَجُوزًا فِي ٱلۡغَٰبِرِينَ ١٧١Usibye umukecuru (umugore we) wasigaye (akaba) mu barimbutse ثُمَّ دَمَّرۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ ١٧٢Hanyuma turimbura abasigaye bose وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهِم مَّطَرًاۖ فَسَآءَ مَطَرُ ٱلۡمُنذَرِينَ ١٧٣Nuko tubanyagiza imvura (y’amabuye); iba imvura mbi ku baburiwe (ntibumve) إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةًۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ ١٧٤Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ ١٧٥Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi كَذَّبَ أَصۡحَٰبُ لۡـَٔيۡكَةِ ٱلۡمُرۡسَلِينَ ١٧٦Abantu bari batuye Ayikati (nabo) bahinyuye intumwa إِذۡ قَالَ لَهُمۡ شُعَيۡبٌ أَلَا تَتَّقُونَ ١٧٧Ubwo Shuwayibu yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah) إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٌ ١٧٨Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ ١٧٩Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ١٨٠Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose ۞ أَوۡفُواْ ٱلۡكَيۡلَ وَلَا تَكُونُواْ مِنَ ٱلۡمُخۡسِرِينَ ١٨١Mujye mwuzuza ibipimo (by’iminzani) kandi ntimugatere (abandi) igihombo وَزِنُواْ بِٱلۡقِسۡطَاسِ ٱلۡمُسۡتَقِيمِ ١٨٢Kandi mujye mupimisha iminzani itunganye وَلَا تَبۡخَسُواْ ٱلنَّاسَ أَشۡيَآءَهُمۡ وَلَا تَعۡثَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُفۡسِدِينَ ١٨٣Ntimugahuguze abantu mugabanyaku byabo, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi وَٱتَّقُواْ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ وَٱلۡجِبِلَّةَ ٱلۡأَوَّلِينَ ١٨٤Munatinye uwabaremye, mwe n’ababayeho mbere (yanyu) قَالُوٓاْ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلۡمُسَحَّرِينَ ١٨٥Baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Shuwayibu) uri umwe mu bantu barozwe وَمَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٌ مِّثۡلُنَا وَإِن نَّظُنُّكَ لَمِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ ١٨٦Wowe nta kindi uri cyo, usibye kuba uri umuntu nka twe. Kandi tunakeka ko uri umunyabinyoma فَأَسۡقِطۡ عَلَيۡنَا كِسَفًا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ ١٨٧(Baravuga bati) "Ngaho tugusheho ikirere ibice bice niba koko uri umwe mu banyakuri قَالَ رَبِّيٓ أَعۡلَمُ بِمَا تَعۡمَلُونَ ١٨٨(Shuwayibu) aravuga ati "Nyagasani wanjye ni we uzi neza ibyo mukora فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَهُمۡ عَذَابُ يَوۡمِ ٱلظُّلَّةِۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٍ ١٨٩Nuko baramuhinyura, maze bagerwaho n’ibihano by’umunsi w’igicucu 92. Mu by’ukuri, byari ibihano by’umunsi uhambaye إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةًۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ ١٩٠Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ ١٩١Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi وَإِنَّهُۥ لَتَنزِيلُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ١٩٢Kandi mu by’ukuri, iyi (Qur’an) yahishuwe na Nyagasani w’ibiremwa (byose) نَزَلَ بِهِ ٱلرُّوحُ ٱلۡأَمِينُ ١٩٣Nuko izanwa (ku isi) na Roho w’umwizerwa [Malayika Jibrilu (Gaburiheli] عَلَىٰ قَلۡبِكَ لِتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُنذِرِينَ ١٩٤(Ayishyitsa) ku mutima wawe (yewe Muhamadi) kugira ngo ube umwe mu baburira بِلِسَانٍ عَرَبِيٍّ مُّبِينٍ ١٩٥(Yayizanye iri) mu rurimi rw’Icyarabu gisobanutse وَإِنَّهُۥ لَفِي زُبُرِ ٱلۡأَوَّلِينَ ١٩٦Kandi mu by’ukuri, iyo (Qur’an) yavuzwe no mu bitabo (byahishuriwe intumwa) zo hambere أَوَلَمۡ يَكُن لَّهُمۡ ءَايَةً أَن يَعۡلَمَهُۥ عُلَمَٰٓؤُاْ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ١٩٧Ese ntibyababera ikimenyetso (kigaragaza ko Qur’an ari ukuri) kuba abamenyi b’Abayisiraheli barayimenye (nk’iy’ukuri, ndetse bamwe muri bo bakayoboka Isilamu) وَلَوۡ نَزَّلۡنَٰهُ عَلَىٰ بَعۡضِ ٱلۡأَعۡجَمِينَ ١٩٨N’iyo (Qur’an) tuza kuyihishurira umwe mu batari Abarabu فَقَرَأَهُۥ عَلَيۡهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ مُؤۡمِنِينَ ١٩٩Maze akayibasomera, ntibari kuyemera كَذَٰلِكَ سَلَكۡنَٰهُ فِي قُلُوبِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ ٢٠٠Uko ni ko dushyira mu mitima y’inkozi z’ibibi (guhakana Qur’an) لَا يُؤۡمِنُونَ بِهِۦ حَتَّىٰ يَرَوُاْ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَلِيمَ ٢٠١Ntibazigera bayemera kugeza igihe bazabonera ibihano bibabaza فَيَأۡتِيَهُم بَغۡتَةً وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ ٢٠٢Bikabageraho bibatunguye, batabizi فَيَقُولُواْ هَلۡ نَحۡنُ مُنظَرُونَ ٢٠٣Maze bakavuga bati "Ese ntitwahabwa umwanya (kugira ngo twicuze) أَفَبِعَذَابِنَا يَسۡتَعۡجِلُونَ ٢٠٤Ubu koko ibihano byacu (nibyo) basaba kwihutishwa أَفَرَءَيۡتَ إِن مَّتَّعۡنَٰهُمۡ سِنِينَ ٢٠٥Urabona (yewe Muhamadi), turamutse tubahaye kubaho igihe kirekire ثُمَّ جَآءَهُم مَّا كَانُواْ يُوعَدُونَ ٢٠٦Hanyuma bakagerwaho n’ibyo basezeranyijwe (ibihano) مَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يُمَتَّعُونَ ٢٠٧Ibyo binezezagamo ntibyagira icyo bibamarira وَمَآ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةٍ إِلَّا لَهَا مُنذِرُونَ ٢٠٨Kandi nta mudugudu n’umwe twarimbuye utaragize ababurizi ذِكۡرَىٰ وَمَا كُنَّا ظَٰلِمِينَ ٢٠٩(Twohereje ngo) bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije) وَمَا تَنَزَّلَتۡ بِهِ ٱلشَّيَٰطِينُ ٢١٠Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an) وَمَا يَنۢبَغِي لَهُمۡ وَمَا يَسۡتَطِيعُونَ ٢١١Nta n’ubwoabikwiye, ndetse ntiyanabishobora إِنَّهُمۡ عَنِ ٱلسَّمۡعِ لَمَعۡزُولُونَ ٢١٢Mu by’ukuri, ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru) فَلَا تَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُعَذَّبِينَ ٢١٣Bityo, (uramenye) ntuzabangikanye Allahn’izindi mana, utazavaho ukaba umwe mu bazahanwa وَأَنذِرۡ عَشِيرَتَكَ ٱلۡأَقۡرَبِينَ ٢١٤Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe وَٱخۡفِضۡ جَنَاحَكَ لِمَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ٢١٥Unicishe bugufi ku bemeramana bakuyobotse فَإِنۡ عَصَوۡكَ فَقُلۡ إِنِّي بَرِيٓءٌ مِّمَّا تَعۡمَلُونَ ٢١٦Ariko nibaramuka bakwigometseho,uzavuge uti "Mu by’ukuri, njye nitandukanyije n’ibyomukora وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱلۡعَزِيزِ ٱلرَّحِيمِ ٢١٧Kandi ujye uniringira (Allah), Ushobora byose, Nyirimbabazi ٱلَّذِي يَرَىٰكَ حِينَ تَقُومُ ٢١٨We ukureba igihe uhagaze ukora amasengesho وَتَقَلُّبَكَ فِي ٱلسَّٰجِدِينَ ٢١٩Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abasenga إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ ٢٢٠Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje هَلۡ أُنَبِّئُكُمۡ عَلَىٰ مَن تَنَزَّلُ ٱلشَّيَٰطِينُ ٢٢١Ese (mwa bahakanyi mwe!) mbabwire abo amashitani amanukiraho تَنَزَّلُ عَلَىٰ كُلِّ أَفَّاكٍ أَثِيمٍ ٢٢٢Amanukira buri munyabinyoma, w’umunyabyaha يُلۡقُونَ ٱلسَّمۡعَ وَأَكۡثَرُهُمۡ كَٰذِبُونَ ٢٢٣Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma وَٱلشُّعَرَآءُ يَتَّبِعُهُمُ ٱلۡغَاوُۥنَ ٢٢٤(Abahakanyi bajyaga bavuga ko Muhamadi ari umusizi, maze Allah arabahinyuza agira ati) "Abasizi bakurikirwa n’abayobye أَلَمۡ تَرَ أَنَّهُمۡ فِي كُلِّ وَادٍ يَهِيمُونَ ٢٢٥Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebanya وَأَنَّهُمۡ يَقُولُونَ مَا لَا يَفۡعَلُونَ ٢٢٦Kandi ko mu by’ukuri, bavuga ibyo badakora إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَذَكَرُواْ ٱللَّهَ كَثِيرًا وَٱنتَصَرُواْ مِنۢ بَعۡدِ مَا ظُلِمُواْۗ وَسَيَعۡلَمُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ أَيَّ مُنقَلَبٍ يَنقَلِبُونَ ٢٢٧Usibye gusa babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo

الترجمة: R. M. C. Rwanda.