بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡبُرُوجِ ١Ndahiye ikirere gifite inyenyeri nini nyinshi (zimurika nijoro) وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡمَوۡعُودِ ٢N’umunsi w’isezerano (umunsi w’imperuka) وَشَاهِدٍ وَمَشۡهُودٍ ٣N’umunsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat) قُتِلَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡأُخۡدُودِ ٤Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe ٱلنَّارِ ذَاتِ ٱلۡوَقُودِ ٥Ubwo bacanaga umuriro ugurumana cyane إِذۡ هُمۡ عَلَيۡهَا قُعُودٌ ٦Ubwo babaga bawicaye impande وَهُمۡ عَلَىٰ مَا يَفۡعَلُونَ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ شُهُودٌ ٧Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika) وَمَا نَقَمُواْ مِنۡهُمۡ إِلَّآ أَن يُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَمِيدِ ٨Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Ushimwa cyane ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٍ شَهِيدٌ ٩Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu إِنَّ ٱلَّذِينَ فَتَنُواْ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ ثُمَّ لَمۡ يَتُوبُواْ فَلَهُمۡ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَلَهُمۡ عَذَابُ ٱلۡحَرِيقِ ١٠Mu by’ukuri abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمۡ جَنَّٰتٌ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡكَبِيرُ ١١Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje إِنَّ بَطۡشَ رَبِّكَ لَشَدِيدٌ ١٢Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze إِنَّهُۥ هُوَ يُبۡدِئُ وَيُعِيدُ ١٣Mu by’ukuri ni We waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na We uzabigarura (ku munsi w’imperuka) وَهُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلۡوَدُودُ ١٤Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Umukunzi (w’abemeramana) ذُو ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡمَجِيدُ ١٥Nyiri Ar’shi, Nyirikuzo فَعَّالٌ لِّمَا يُرِيدُ ١٦Ukora ibyo ashaka akanabinoza هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡجُنُودِ ١٧Ese wamenye inkuru z’ingabo فِرۡعَوۡنَ وَثَمُودَ ١٨Za Farawo n’iz’aba Thamudu بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي تَكۡذِيبٍ ١٩Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri) وَٱللَّهُ مِن وَرَآئِهِم مُّحِيطُۢ ٢٠Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira) بَلۡ هُوَ قُرۡءَانٌ مَّجِيدٌ ٢١Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse فِي لَوۡحٍ مَّحۡفُوظِۭ ٢٢(Yanditse) ku rubaho rurinzwe (Lawuhul Mahfudh)