ملة الإسلام

السورة 69 · 52 آية · Rwanda Muslims Association Team

سورة الحاقة باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة الحاقة (1,346 قارئاً)
مكيةسورة الحاقة٥٢ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

ٱلۡحَآقَّةُ ١Ukuri kudakumirwa (umunsi w’izuka) مَا ٱلۡحَآقَّةُ ٢Ukuri kudakumirwa ni iki وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا ٱلۡحَآقَّةُ ٣Ni iki kizakubwira ukuri kudakumirwa كَذَّبَتۡ ثَمُودُ وَعَادُۢ بِٱلۡقَارِعَةِ ٤Aba Thamudu n’aba Adi bahinyuye umunsi w’imperuka فَأَمَّا ثَمُودُ فَأُهۡلِكُواْ بِٱلطَّاغِيَةِ ٥Aba Thamudu borekeshejwe urusaku ndengakamere وَأَمَّا عَادٌ فَأُهۡلِكُواْ بِرِيحٍ صَرۡصَرٍ عَاتِيَةٍ ٦Naho aba Adi borekeshwa umuyaga uvuza ubuhuha, usenya سَخَّرَهَا عَلَيۡهِمۡ سَبۡعَ لَيَالٍ وَثَمَٰنِيَةَ أَيَّامٍ حُسُومًاۖ فَتَرَى ٱلۡقَوۡمَ فِيهَا صَرۡعَىٰ كَأَنَّهُمۡ أَعۡجَازُ نَخۡلٍ خَاوِيَةٍ ٧(Allah) yawubateje mu gihe cy’amajoro arindwi n’amanywa umunani bikurikiranye. Wabonaga abantu ari imirambo irambaraye imeze nk’ingiga z’ibiti by’imitende (byaranduwe) birangaye (birimo ubusa mo imbere) فَهَلۡ تَرَىٰ لَهُم مِّنۢ بَاقِيَةٍ ٨Ese urabona hari n’umwe wasigaye muri bo وَجَآءَ فِرۡعَوۡنُ وَمَن قَبۡلَهُۥ وَٱلۡمُؤۡتَفِكَٰتُ بِٱلۡخَاطِئَةِ ٩Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha فَعَصَوۡاْ رَسُولَ رَبِّهِمۡ فَأَخَذَهُمۡ أَخۡذَةً رَّابِيَةً ١٠Nuko bigomeka ku Ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze إِنَّا لَمَّا طَغَا ٱلۡمَآءُ حَمَلۡنَٰكُمۡ فِي ٱلۡجَارِيَةِ ١١Mu by’ukuri ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato لِنَجۡعَلَهَا لَكُمۡ تَذۡكِرَةً وَتَعِيَهَآ أُذُنٌ وَٰعِيَةٌ ١٢Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane فَإِذَا نُفِخَ فِي ٱلصُّورِ نَفۡخَةٌ وَٰحِدَةٌ ١٣Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere) وَحُمِلَتِ ٱلۡأَرۡضُ وَٱلۡجِبَالُ فَدُكَّتَا دَكَّةً وَٰحِدَةً ١٤Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe فَيَوۡمَئِذٍ وَقَعَتِ ٱلۡوَاقِعَةُ ١٥Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze وَٱنشَقَّتِ ٱلسَّمَآءُ فَهِيَ يَوۡمَئِذٍ وَاهِيَةٌ ١٦N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura) وَٱلۡمَلَكُ عَلَىٰٓ أَرۡجَآئِهَاۚ وَيَحۡمِلُ عَرۡشَ رَبِّكَ فَوۡقَهُمۡ يَوۡمَئِذٍ ثَمَٰنِيَةٌ ١٧N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bateruye Ar’shi ya Nyagasani wawe يَوۡمَئِذٍ تُعۡرَضُونَ لَا تَخۡفَىٰ مِنكُمۡ خَافِيَةٌ ١٨Uwo munsi muzahagarikwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana فَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ فَيَقُولُ هَآؤُمُ ٱقۡرَءُواْ كِتَٰبِيَهۡ ١٩Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati “Nimuze musome igitabo cyanjye.” إِنِّي ظَنَنتُ أَنِّي مُلَٰقٍ حِسَابِيَهۡ ٢٠Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze) فَهُوَ فِي عِيشَةٍ رَّاضِيَةٍ ٢١Azaba mu buzima bw’umunezero فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٍ ٢٢Mu busitani buhebuje قُطُوفُهَا دَانِيَةٌ ٢٣Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo) كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَآ أَسۡلَفۡتُمۡ فِي ٱلۡأَيَّامِ ٱلۡخَالِيَةِ ٢٤(Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi).” وَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِشِمَالِهِۦ فَيَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي لَمۡ أُوتَ كِتَٰبِيَهۡ ٢٥Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati “iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye!” وَلَمۡ أَدۡرِ مَا حِسَابِيَهۡ ٢٦Sinamenye iby’ibarura ryanjye يَٰلَيۡتَهَا كَانَتِ ٱلۡقَاضِيَةَ ٢٧Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu مَآ أَغۡنَىٰ عَنِّي مَالِيَهۡۜ ٢٨Umutungo wanjye nta cyo wamariye هَلَكَ عَنِّي سُلۡطَٰنِيَهۡ ٢٩N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa (bwancitse) خُذُوهُ فَغُلُّوهُ ٣٠(Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) “Mumufate mumubohe ثُمَّ ٱلۡجَحِيمَ صَلُّوهُ ٣١Maze mumutwikire mu muriro ثُمَّ فِي سِلۡسِلَةٍ ذَرۡعُهَا سَبۡعُونَ ذِرَاعًا فَٱسۡلُكُوهُ ٣٢Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a mirongo irindwi إِنَّهُۥ كَانَ لَا يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ ٱلۡعَظِيمِ ٣٣Mu by’ukuri ntiyemeraga Allah w’ikirenga وَلَا يَحُضُّ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ ٣٤Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene فَلَيۡسَ لَهُ ٱلۡيَوۡمَ هَٰهُنَا حَمِيمٌ ٣٥None hano uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano) وَلَا طَعَامٌ إِلَّا مِنۡ غِسۡلِينٍ ٣٦Nta n’ibyo kurya (ari buhabwe) uretse amashyira (y’abantu bo mu muriro) لَّا يَأۡكُلُهُۥٓ إِلَّا ٱلۡخَٰطِـُٔونَ ٣٧Nta bandi (bahabwa) ibyo biribwa uretse abanyabyaha.” فَلَآ أُقۡسِمُ بِمَا تُبۡصِرُونَ ٣٨Rwose ndahiye ibyo mureba وَمَا لَا تُبۡصِرُونَ ٣٩N’ibyo mutareba إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٍ كَرِيمٍ ٤٠Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni ijambo (rya Allah risomwa) n’Intumwa yubahitse (Muhamadi) وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَاعِرٍۚ قَلِيلًا مَّا تُؤۡمِنُونَ ٤١Ntabwo ari imvugo y’umusizi. Dore ko mwemera gake وَلَا بِقَوۡلِ كَاهِنٍۚ قَلِيلًا مَّا تَذَكَّرُونَ ٤٢Nta n’ubwo ari imvugo y’umupfumu. Ariko mwibuka gake تَنزِيلٌ مِّن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ٤٣(Ahubwo ni igitabo) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa وَلَوۡ تَقَوَّلَ عَلَيۡنَا بَعۡضَ ٱلۡأَقَاوِيلِ ٤٤N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze) لَأَخَذۡنَا مِنۡهُ بِٱلۡيَمِينِ ٤٥Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo ثُمَّ لَقَطَعۡنَا مِنۡهُ ٱلۡوَتِينَ ٤٦Maze tukamuca umutsi w’umujyana w’ibanze (uvana amaraso mu mutima uyohereza hose mu mubiri) فَمَا مِنكُم مِّنۡ أَحَدٍ عَنۡهُ حَٰجِزِينَ ٤٧Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare) وَإِنَّهُۥ لَتَذۡكِرَةٌ لِّلۡمُتَّقِينَ ٤٨Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni urwibutso ku bagandukira Allah وَإِنَّا لَنَعۡلَمُ أَنَّ مِنكُم مُّكَذِّبِينَ ٤٩Rwose tuzi neza ko muri mwe hari abahinyura (iyi Qur’an) وَإِنَّهُۥ لَحَسۡرَةٌ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ ٥٠Kandi rwose (ku munsi w’imperuka, Qur’an) izaba amakuba ku bahakanyi وَإِنَّهُۥ لَحَقُّ ٱلۡيَقِينِ ٥١Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni ukuri kudashidikanywaho فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ ٥٢Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye

الترجمة: Rwanda Muslims Association Team.