ملة الإسلام

السورة 83 · 36 آية · Rwanda Muslims Association Team

سورة المطففين باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة المطففين (1,318 قارئاً)
مكيةسورة المطففين٣٦ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَيۡلٌ لِّلۡمُطَفِّفِينَ ١Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo ٱلَّذِينَ إِذَا ٱكۡتَالُواْ عَلَى ٱلنَّاسِ يَسۡتَوۡفُونَ ٢Ba bandi igihe bapimiwe n’abandi bantu, basaba kuzurizwa ibipimo وَإِذَا كَالُوهُمۡ أَو وَّزَنُوهُمۡ يُخۡسِرُونَ ٣Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye أَلَا يَظُنُّ أُوْلَٰٓئِكَ أَنَّهُم مَّبۡعُوثُونَ ٤Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe) لِيَوۡمٍ عَظِيمٍ ٥Ku munsi uhambaye يَوۡمَ يَقُومُ ٱلنَّاسُ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ٦Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa كـَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡفُجَّارِ لَفِي سِجِّينٍ ٧Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’inkozi z’ibibi (cyanditsemo ibikorwa byazo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سِجِّينٌ ٨None se ni iki cyakumenyesha Sijiini كِتَٰبٌ مَّرۡقُومٌ ٩Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ١٠Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura ٱلَّذِينَ يُكَذِّبُونَ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ ١١Ba bandi bahinyura umunsi w’ibihembo وَمَا يُكَذِّبُ بِهِۦٓ إِلَّا كُلُّ مُعۡتَدٍ أَثِيمٍ ١٢Kandi nta wundi uwuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ ١٣(Wa wundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.” كـَلَّاۖ بَلۡۜ رَانَ عَلَىٰ قُلُوبِهِم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ ١٤Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo كـَلَّآ إِنَّهُمۡ عَن رَّبِّهِمۡ يَوۡمَئِذٍ لَّمَحۡجُوبُونَ ١٥Oya! Mu by’ukuri kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo ثُمَّ إِنَّهُمۡ لَصَالُواْ ٱلۡجَحِيمِ ١٦Maze bahire mu muriro ugurumana ثُمَّ يُقَالُ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ ١٧Nuko babwirwe bati “Ibi ni byo mwajyaga muhinyura.” كـَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡأَبۡرَارِ لَفِي عِلِّيِّينَ ١٨Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’abakora ibyiza (cyanditsemo ibikorwa byabo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyyuuna وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا عِلِّيُّونَ ١٩None se ni iki cyakumenyesha Iliyuna كِتَٰبٌ مَّرۡقُومٌ ٢٠Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama يَشۡهَدُهُ ٱلۡمُقَرَّبُونَ ٢١(Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٍ ٢٢Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru) عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ ٢٣Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo) تَعۡرِفُ فِي وُجُوهِهِمۡ نَضۡرَةَ ٱلنَّعِيمِ ٢٤Uzabona uburanga bwabo burabagirana kubera ibyishimo يُسۡقَوۡنَ مِن رَّحِيقٍ مَّخۡتُومٍ ٢٥Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye خِتَٰمُهُۥ مِسۡكٌۚ وَفِي ذَٰلِكَ فَلۡيَتَنَافَسِ ٱلۡمُتَنَٰفِسُونَ ٢٦Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe وَمِزَاجُهُۥ مِن تَسۡنِيمٍ ٢٧(Icyo kinyobwa) kizaba kivanze na Tas’niim (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru) عَيۡنًا يَشۡرَبُ بِهَا ٱلۡمُقَرَّبُونَ ٢٨Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah) إِنَّ ٱلَّذِينَ أَجۡرَمُواْ كَانُواْ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يَضۡحَكُونَ ٢٩Mu by’ukuri (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana وَإِذَا مَرُّواْ بِهِمۡ يَتَغَامَزُونَ ٣٠Bazinyuraho zikabaryanira inzara وَإِذَا ٱنقَلَبُوٓاْ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِمُ ٱنقَلَبُواْ فَكِهِينَ ٣١Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabagira urwenya وَإِذَا رَأَوۡهُمۡ قَالُوٓاْ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَضَآلُّونَ ٣٢N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti “Mu by’ukuri bariya barayobye.” وَمَآ أُرۡسِلُواْ عَلَيۡهِمۡ حَٰفِظِينَ ٣٣Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana) فَٱلۡيَوۡمَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنَ ٱلۡكُفَّارِ يَضۡحَكُونَ ٣٤Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ ٣٥Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo) هَلۡ ثُوِّبَ ٱلۡكُفَّارُ مَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ ٣٦Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora

الترجمة: Rwanda Muslims Association Team.