Millat al-Islam

Chapter 85 · 22 verses · R. M. C. Rwanda

Surah Al-Burooj in Kinyarwanda

Arabic with tafsir Listen to Surah Al-Burooj (1318 reciters)
Meccanسورة البروج22 verses

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡبُرُوجِ ١Ndahiriye ku kirere gifite inyenyeri nini nyinshi وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡمَوۡعُودِ ٢No ku munsi w’isezerano (umunsi w’imperuka) وَشَاهِدٍ وَمَشۡهُودٍ ٣No ku munsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat) قُتِلَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡأُخۡدُودِ ٤Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe ٱلنَّارِ ذَاتِ ٱلۡوَقُودِ ٥Ubwo bacanaga umuriro ugurumana إِذۡ هُمۡ عَلَيۡهَا قُعُودٌ ٦Ubwo bari bawicaye impande وَهُمۡ عَلَىٰ مَا يَفۡعَلُونَ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ شُهُودٌ ٧Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika) وَمَا نَقَمُواْ مِنۡهُمۡ إِلَّآ أَن يُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَمِيدِ ٨Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushimwa cyane ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٍ شَهِيدٌ ٩Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu إِنَّ ٱلَّذِينَ فَتَنُواْ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ ثُمَّ لَمۡ يَتُوبُواْ فَلَهُمۡ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَلَهُمۡ عَذَابُ ٱلۡحَرِيقِ ١٠Mu by’ukuri, abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمۡ جَنَّٰتٌ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡكَبِيرُ ١١Mu by’ukuri, abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje إِنَّ بَطۡشَ رَبِّكَ لَشَدِيدٌ ١٢Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze إِنَّهُۥ هُوَ يُبۡدِئُ وَيُعِيدُ ١٣Mu by’ukuri, ni we waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na we uzabigarura (ku munsi w’imperuka) وَهُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلۡوَدُودُ ١٤Kandi ni we Munyembabazi uhebuje, Umukunzi (w’abemeramana) ذُو ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡمَجِيدُ ١٥Ny’ir’intebe y’icyubahiro فَعَّالٌ لِّمَا يُرِيدُ ١٦Ukora ibyo ashatse هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡجُنُودِ ١٧Ese wamenye inkuru z’ingabo فِرۡعَوۡنَ وَثَمُودَ ١٨Za Farawo n’iz’aba Thamudu بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي تَكۡذِيبٍ ١٩Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri) وَٱللَّهُ مِن وَرَآئِهِم مُّحِيطُۢ ٢٠Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira) بَلۡ هُوَ قُرۡءَانٌ مَّجِيدٌ ٢١Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse فِي لَوۡحٍ مَّحۡفُوظِۭ ٢٢(Yanditse) ku rubaho rurinzwe

Translation: R. M. C. Rwanda.