Millat al-Islam

Chapter 84 · 25 verses · R. M. C. Rwanda

Surah Al-Inshiqaq in Kinyarwanda

Arabic with tafsir Listen to Surah Al-Inshiqaq (1262 reciters)

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنشَقَّتۡ ١Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka) وَأَذِنَتۡ لِرَبِّهَا وَحُقَّتۡ ٢Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira) وَإِذَا ٱلۡأَرۡضُ مُدَّتۡ ٣N’igihe isi izaringanizwa وَأَلۡقَتۡ مَا فِيهَا وَتَخَلَّتۡ ٤Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho وَأَذِنَتۡ لِرَبِّهَا وَحُقَّتۡ ٥Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira) يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ إِنَّكَ كَادِحٌ إِلَىٰ رَبِّكَ كَدۡحًا فَمُلَٰقِيهِ ٦Yewe muntu! Mu by’ukuri, ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka) فَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ ٧Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo فَسَوۡفَ يُحَاسَبُ حِسَابًا يَسِيرًا ٨Azabarurirwa mu buryo bworoshye وَيَنقَلِبُ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦ مَسۡرُورًا ٩Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye وَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ وَرَآءَ ظَهۡرِهِۦ ١٠Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo فَسَوۡفَ يَدۡعُواْ ثُبُورًا ١١Azisabira kurimbuka وَيَصۡلَىٰ سَعِيرًا ١٢Kandi azinjira mu muriro ugurumana إِنَّهُۥ كَانَ فِيٓ أَهۡلِهِۦ مَسۡرُورًا ١٣Mu by’ukuri, (mu buzima bwo ku isi) yabagaho mu muryango we mu bwirasi إِنَّهُۥ ظَنَّ أَن لَّن يَحُورَ ١٤Mu by’ukuri, yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we) بَلَىٰٓۚ إِنَّ رَبَّهُۥ كَانَ بِهِۦ بَصِيرًا ١٥Nyamara si byo! Mu by’ukuri, Nyagasani we yabaga amubona neza فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلشَّفَقِ ١٦Bityo, ndahiriye ku gicu gitukura cy’izuba rirenga وَٱلَّيۡلِ وَمَا وَسَقَ ١٧No ku ijoro n’ibyo ritwikira (byose) وَٱلۡقَمَرِ إِذَا ٱتَّسَقَ ١٨No ku kwezi igihe kuzuye لَتَرۡكَبُنَّ طَبَقًا عَن طَبَقٍ ١٩Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka) فَمَا لَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ ٢٠Ese babaye bate, kuki batemera وَإِذَا قُرِئَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقُرۡءَانُ لَا يَسۡجُدُونَۤ ۩ ٢١Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُكَذِّبُونَ ٢٢Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho zayo) وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا يُوعُونَ ٢٣Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo) فَبَشِّرۡهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٍ ٢٤Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibaza إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمۡ أَجۡرٌ غَيۡرُ مَمۡنُونِۭ ٢٥Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru)

Translation: R. M. C. Rwanda.