Millat al-Islam

Chapter 77 · 50 verses · R. M. C. Rwanda

Surah Al-Mursalat in Kinyarwanda

Arabic with tafsir Listen to Surah Al-Mursalat (1212 reciters)

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلۡمُرۡسَلَٰتِ عُرۡفًا ١Ndahiriye ku (miyaga) yoherezwa ikurikiranye فَٱلۡعَٰصِفَٰتِ عَصۡفًا ٢No ku (miyaga) y’inkubi وَٱلنَّٰشِرَٰتِ نَشۡرًا ٣No ku (miyaga) itwara ibicu n’imvura فَٱلۡفَٰرِقَٰتِ فَرۡقًا ٤No ku (mirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma فَٱلۡمُلۡقِيَٰتِ ذِكۡرًا ٥No ku (bamalayika) bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah) عُذۡرًا أَوۡ نُذۡرًا ٦Kugira ngo bivaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo biburire إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَوَٰقِعٌ ٧Mu by’ukuri, ibyo musezeranywa bizasohora فَإِذَا ٱلنُّجُومُ طُمِسَتۡ ٨Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima) وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ فُرِجَتۡ ٩N’igihe ikirere kizasandazwa وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ نُسِفَتۡ ١٠N’igihe imisozi izariturwa وَإِذَا ٱلرُّسُلُ أُقِّتَتۡ ١١N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho) لِأَيِّ يَوۡمٍ أُجِّلَتۡ ١٢Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe لِيَوۡمِ ٱلۡفَصۡلِ ١٣Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa) وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِ ١٤Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ١٥Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) أَلَمۡ نُهۡلِكِ ٱلۡأَوَّلِينَ ١٦Ese ntitworetse abo hambere ثُمَّ نُتۡبِعُهُمُ ٱلۡأٓخِرِينَ ١٧Nuko tukabakurikiza abo hanyuma كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ ١٨Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ١٩Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) أَلَمۡ نَخۡلُقكُّم مِّن مَّآءٍ مَّهِينٍ ٢٠Ese ntitwabaremye mu mazi asuzuguritse فَجَعَلۡنَٰهُ فِي قَرَارٍ مَّكِينٍ ٢١Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi) إِلَىٰ قَدَرٍ مَّعۡلُومٍ ٢٢Kugeza igihe kizwi فَقَدَرۡنَا فَنِعۡمَ ٱلۡقَٰدِرُونَ ٢٣Nuko tukagena (igihe umwana avukira) kandi ni twe duhebuje mu kugena وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٢٤Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) أَلَمۡ نَجۡعَلِ ٱلۡأَرۡضَ كِفَاتًا ٢٥Ese isi ntitwayigize ihuriro أَحۡيَآءً وَأَمۡوَٰتًا ٢٦Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo) وَجَعَلۡنَا فِيهَا رَوَٰسِيَ شَٰمِخَٰتٍ وَأَسۡقَيۡنَٰكُم مَّآءً فُرَاتًا ٢٧Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٢٨Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ مَا كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ ٢٩(Abahakanyi bazabwirwa bati) "Ngaho nimujye (mu muriro wa Jahanamu) mwajyaga muhinyura ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ ظِلٍّ ذِي ثَلَٰثِ شُعَبٍ ٣٠Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu لَّا ظَلِيلٍ وَلَا يُغۡنِي مِنَ ٱللَّهَبِ ٣١Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro إِنَّهَا تَرۡمِي بِشَرَرٍ كَٱلۡقَصۡرِ ٣٢Mu by’ukuri, (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini كَأَنَّهُۥ جِمَٰلَتٌ صُفۡرٌ ٣٣(Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٣٤Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) هَٰذَا يَوۡمُ لَا يَنطِقُونَ ٣٥Uwo uzaba ari umunsi (batazashobora kugira) icyo bavuga وَلَا يُؤۡذَنُ لَهُمۡ فَيَعۡتَذِرُونَ ٣٦Kandi nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٣٧Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) هَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِۖ جَمَعۡنَٰكُمۡ وَٱلۡأَوَّلِينَ ٣٨Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere tuzaba twabakoranyirije hamwe فَإِن كَانَ لَكُمۡ كَيۡدٌ فَكِيدُونِ ٣٩Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٤٠Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي ظِلَٰلٍ وَعُيُونٍ ٤١Mu by’ukuri, abatinya Allah (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba) وَفَوَٰكِهَ مِمَّا يَشۡتَهُونَ ٤٢(Bazaba bafitemo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ ٤٣(Bazabwirwa bati) "Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwakoze إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ ٤٤Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٤٥Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) كُلُواْ وَتَمَتَّعُواْ قَلِيلًا إِنَّكُم مُّجۡرِمُونَ ٤٦(Yemwe bahakanyi) "Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٤٧Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱرۡكَعُواْ لَا يَرۡكَعُونَ ٤٨N’iyo babwiwe bati "Nimwuname (musenge)!" Ntabwo bunama (ngo basenge) وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٤٩Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) فَبِأَيِّ حَدِيثِۭ بَعۡدَهُۥ يُؤۡمِنُونَ ٥٠Nonese nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera

Translation: R. M. C. Rwanda.