Millat al-Islam

Chapter 77 · 50 verses · Rwanda Muslims Association Team

Surah Al-Mursalat in Kinyarwanda

Arabic with tafsir Listen to Surah Al-Mursalat (1212 reciters)

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلۡمُرۡسَلَٰتِ عُرۡفًا ١Ndahiye imiyaga yoherezwa ikurikiranye فَٱلۡعَٰصِفَٰتِ عَصۡفًا ٢N’imiyaga y’inkubi وَٱلنَّٰشِرَٰتِ نَشۡرًا ٣N’imiyaga ikwirakwiza ibicu n’imvura فَٱلۡفَٰرِقَٰتِ فَرۡقًا ٤N’(imirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma فَٱلۡمُلۡقِيَٰتِ ذِكۡرًا ٥N’abamalayika bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah) عُذۡرًا أَوۡ نُذۡرًا ٦Kugira ngo avaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo aburire إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَوَٰقِعٌ ٧Mu by’ukuri ibyo musezeranywa bizasohora فَإِذَا ٱلنُّجُومُ طُمِسَتۡ ٨Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima) وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ فُرِجَتۡ ٩N’igihe ikirere kizasandazwa وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ نُسِفَتۡ ١٠N’igihe imisozi izariturwa igatumuka nk’ivumbi وَإِذَا ٱلرُّسُلُ أُقِّتَتۡ ١١N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho) لِأَيِّ يَوۡمٍ أُجِّلَتۡ ١٢Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe لِيَوۡمِ ٱلۡفَصۡلِ ١٣Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa) وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِ ١٤Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza icyo uzaba uri cyo وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ١٥Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi) أَلَمۡ نُهۡلِكِ ٱلۡأَوَّلِينَ ١٦Ese ntitworetse abo hambere ثُمَّ نُتۡبِعُهُمُ ٱلۡأٓخِرِينَ ١٧Nuko tukabakurikiza abo hanyuma كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ ١٨Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ١٩Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi) أَلَمۡ نَخۡلُقكُّم مِّن مَّآءٍ مَّهِينٍ ٢٠Ese ntitwabaremye mu mazi aciriritse فَجَعَلۡنَٰهُ فِي قَرَارٍ مَّكِينٍ ٢١Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi) إِلَىٰ قَدَرٍ مَّعۡلُومٍ ٢٢Kugeza igihe kizwi فَقَدَرۡنَا فَنِعۡمَ ٱلۡقَٰدِرُونَ ٢٣Nuko tukagena (imikurire y’umwana n’ivuka rye) kandi ni twe duhebuje mu kugena وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٢٤Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi) أَلَمۡ نَجۡعَلِ ٱلۡأَرۡضَ كِفَاتًا ٢٥Ese isi ntitwayigize ihuriro أَحۡيَآءً وَأَمۡوَٰتًا ٢٦Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo) وَجَعَلۡنَا فِيهَا رَوَٰسِيَ شَٰمِخَٰتٍ وَأَسۡقَيۡنَٰكُم مَّآءً فُرَاتًا ٢٧Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٢٨Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi) ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ مَا كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ ٢٩(Abahakanyi bazabwirwa bati) “Ngaho nimujye aho mwajyaga muhinyura (mu muriro wa Jahanamu)!” ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ ظِلٍّ ذِي ثَلَٰثِ شُعَبٍ ٣٠“Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu” لَّا ظَلِيلٍ وَلَا يُغۡنِي مِنَ ٱللَّهَبِ ٣١“Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro” إِنَّهَا تَرۡمِي بِشَرَرٍ كَٱلۡقَصۡرِ ٣٢Mu by’ukuri (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini كَأَنَّهُۥ جِمَٰلَتٌ صُفۡرٌ ٣٣(Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٣٤Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi) هَٰذَا يَوۡمُ لَا يَنطِقُونَ ٣٥Kuri uwo munsi, nta cyo bazaba bashobora kuvuga وَلَا يُؤۡذَنُ لَهُمۡ فَيَعۡتَذِرُونَ ٣٦Nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٣٧Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi) هَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِۖ جَمَعۡنَٰكُمۡ وَٱلۡأَوَّلِينَ ٣٨Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere, tuzaba twabakoranyirije hamwe فَإِن كَانَ لَكُمۡ كَيۡدٌ فَكِيدُونِ ٣٩Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٤٠Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi) إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي ظِلَٰلٍ وَعُيُونٍ ٤١Mu by’ukuri abagandukira (Allah), (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba) وَفَوَٰكِهَ مِمَّا يَشۡتَهُونَ ٤٢(Bazaba bahabwamo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ ٤٣(Bazabwirwa bati) “Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.” إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ ٤٤Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٤٥Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka) كُلُواْ وَتَمَتَّعُواْ قَلِيلًا إِنَّكُم مُّجۡرِمُونَ ٤٦(Yemwe bahakanyi) “Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi.” وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٤٧Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka) وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱرۡكَعُواْ لَا يَرۡكَعُونَ ٤٨N’iyo babwiwe bati “Nimwuname (musali)!” Ntabwo bunama (ngo basali) وَيۡلٌ يَوۡمَئِذٍ لِّلۡمُكَذِّبِينَ ٤٩Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka) فَبِأَيِّ حَدِيثِۭ بَعۡدَهُۥ يُؤۡمِنُونَ ٥٠None se nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera

Translation: Rwanda Muslims Association Team.