Millat al-Islam

Chapter 89 · 30 verses · Rwanda Muslims Association Team

Surah Al-Fajr in Kinyarwanda

Arabic with tafsir Listen to Surah Al-Fajr (1331 reciters)
Meccanسورة الفجر30 verses

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلۡفَجۡرِ ١Ndahiye umuseke وَلَيَالٍ عَشۡرٍ ٢N’amajoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja) وَٱلشَّفۡعِ وَٱلۡوَتۡرِ ٣N’ikitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah) وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَسۡرِ ٤N’ijoro iyo rihita هَلۡ فِي ذَٰلِكَ قَسَمٌ لِّذِي حِجۡرٍ ٥Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi) أَلَمۡ تَرَ كَيۡفَ فَعَلَ رَبُّكَ بِعَادٍ ٦Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagenje aba Adi إِرَمَ ذَاتِ ٱلۡعِمَادِ ٧(Abantu b’) Irama (bari barebare cyane), bafite n’inyubako ndende (zifite inkingi ndende) ٱلَّتِي لَمۡ يُخۡلَقۡ مِثۡلُهَا فِي ٱلۡبِلَٰدِ ٨Bo (abo ba Irama) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi وَثَمُودَ ٱلَّذِينَ جَابُواْ ٱلصَّخۡرَ بِٱلۡوَادِ ٩N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako) وَفِرۡعَوۡنَ ذِي ٱلۡأَوۡتَادِ ١٠Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo) ٱلَّذِينَ طَغَوۡاْ فِي ٱلۡبِلَٰدِ ١١Ba bandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi فَأَكۡثَرُواْ فِيهَا ٱلۡفَسَادَ ١٢Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije فَصَبَّ عَلَيۡهِمۡ رَبُّكَ سَوۡطَ عَذَابٍ ١٣Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza إِنَّ رَبَّكَ لَبِٱلۡمِرۡصَادِ ١٤Mu by’ukuri Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi) فَأَمَّا ٱلۡإِنسَٰنُ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ رَبُّهُۥ فَأَكۡرَمَهُۥ وَنَعَّمَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَكۡرَمَنِ ١٥Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhundagazaho ingabire, aravuga ati “Nyagasani wanjye yanyubahishije.” وَأَمَّآ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ فَقَدَرَ عَلَيۡهِ رِزۡقَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَهَٰنَنِ ١٦Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati “Nyagasani wanjye yaransuzuguje!” كـَلَّاۖ بَل لَّا تُكۡرِمُونَ ٱلۡيَتِيمَ ١٧Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi وَلَا تَحَٰٓضُّونَ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ ١٨Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene وَتَأۡكُلُونَ ٱلتُّرَاثَ أَكۡلًا لَّمًّا ١٩Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara وَتُحِبُّونَ ٱلۡمَالَ حُبًّا جَمًّا ٢٠Ndetse mugakunda imitungo bikabije كـَلَّآۖ إِذَا دُكَّتِ ٱلۡأَرۡضُ دَكًّا دَكًّا ٢١Oya! Umunsi isi izasandazwa (igacikamo ibice) وَجَآءَ رَبُّكَ وَٱلۡمَلَكُ صَفًّا صَفًّا ٢٢Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo ikurikiranye وَجِاْيٓءَ يَوۡمَئِذِۭ بِجَهَنَّمَۚ يَوۡمَئِذٍ يَتَذَكَّرُ ٱلۡإِنسَٰنُ وَأَنَّىٰ لَهُ ٱلذِّكۡرَىٰ ٢٣Kandi uwo munsi umuriro wa Jahanamu uzazanwa. Kuri uwo munsi, umuntu azibuka, ariko se uko kwibuka kuzamumarira iki يَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي قَدَّمۡتُ لِحَيَاتِي ٢٤Azicuza avuga ati “Iyaba nari narateganyirije ubuzima bwanjye (nkora ibikorwa byiza) فَيَوۡمَئِذٍ لَّا يُعَذِّبُ عَذَابَهُۥٓ أَحَدٌ ٢٥Kuri uwo munsi ibihano (Allah) azahanisha nta wundi ushobora kubihanisha وَلَا يُوثِقُ وَثَاقَهُۥٓ أَحَدٌ ٢٦Kandi azanaboha (abahakanyi) ukuboha kutashoborwa n’undi uwo ari we wese يَٰٓأَيَّتُهَا ٱلنَّفۡسُ ٱلۡمُطۡمَئِنَّةُ ٢٧(Umwemeramana azabwirwa ati) “Yewe roho ituje!” ٱرۡجِعِيٓ إِلَىٰ رَبِّكِ رَاضِيَةً مَّرۡضِيَّةً ٢٨“Garuka kwa Nyagasani wawe umwishimiye na We akwishimiye!” فَٱدۡخُلِي فِي عِبَٰدِي ٢٩“Maze winjire mu bagaragu banjye (b’intungane)” وَٱدۡخُلِي جَنَّتِي ٣٠“Uninjire mu Ijuru ryanjye!”

Translation: Rwanda Muslims Association Team.