بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡغَٰشِيَةِ ١Ese inkuru y’ikizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho وُجُوهٌ يَوۡمَئِذٍ خَٰشِعَةٌ ٢Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse عَامِلَةٌ نَّاصِبَةٌ ٣(Igihe bari ku isi) babaga bakora bashishikaye (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro) تَصۡلَىٰ نَارًا حَامِيَةً ٤Bazajya mu muriro utwika (bawuhiremo) تُسۡقَىٰ مِنۡ عَيۡنٍ ءَانِيَةٍ ٥Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye لَّيۡسَ لَهُمۡ طَعَامٌ إِلَّا مِن ضَرِيعٍ ٦Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa لَّا يُسۡمِنُ وَلَا يُغۡنِي مِن جُوعٍ ٧(Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara وُجُوهٌ يَوۡمَئِذٍ نَّاعِمَةٌ ٨Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye لِّسَعۡيِهَا رَاضِيَةٌ ٩Bwishimiye ibikorwa byabwo فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٍ ١٠(Ba nyirabwo bazaba bari) mu Ijuru ry’ikirenga لَّا تَسۡمَعُ فِيهَا لَٰغِيَةً ١١Aho batazumva amanjwe فِيهَا عَيۡنٌ جَارِيَةٌ ١٢Hazaba harimo isoko itemba فِيهَا سُرُرٌ مَّرۡفُوعَةٌ ١٣Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru وَأَكۡوَابٌ مَّوۡضُوعَةٌ ١٤N’ibikombe biteguwe (neza) وَنَمَارِقُ مَصۡفُوفَةٌ ١٥N’imisego itondetse ku mirongo (neza) وَزَرَابِيُّ مَبۡثُوثَةٌ ١٦N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho) أَفَلَا يَنظُرُونَ إِلَى ٱلۡإِبِلِ كَيۡفَ خُلِقَتۡ ١٧Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe وَإِلَى ٱلسَّمَآءِ كَيۡفَ رُفِعَتۡ ١٨N’uburyo ikirere cyahanitswe وَإِلَى ٱلۡجِبَالِ كَيۡفَ نُصِبَتۡ ١٩N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka) وَإِلَى ٱلۡأَرۡضِ كَيۡفَ سُطِحَتۡ ٢٠N’uburyo isi yarambuwe فَذَكِّرۡ إِنَّمَآ أَنتَ مُذَكِّرٌ ٢١Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa لَّسۡتَ عَلَيۡهِم بِمُصَيۡطِرٍ ٢٢Ntukabashyireho igitugu إِلَّا مَن تَوَلَّىٰ وَكَفَرَ ٢٣Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana فَيُعَذِّبُهُ ٱللَّهُ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَكۡبَرَ ٢٤Allah azamuhanisha ibihano bihambaye إِنَّ إِلَيۡنَآ إِيَابَهُمۡ ٢٥Mu by’ukuri iwacu ni ho garukiro ryabo ثُمَّ إِنَّ عَلَيۡنَا حِسَابَهُم ٢٦Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzabakorera ibarura