ملة الإسلام

السورة 87 · 19 آية · R. M. C. Rwanda

سورة الأعلى باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة الأعلى (1,435 قارئاً)
مكيةسورة الأعلى١٩ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

سَبِّحِ ٱسۡمَ رَبِّكَ ٱلۡأَعۡلَى ١Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga ٱلَّذِي خَلَقَ فَسَوَّىٰ ٢We waremye (buri kintu) akagitunganya وَٱلَّذِي قَدَّرَ فَهَدَىٰ ٣Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo وَٱلَّذِيٓ أَخۡرَجَ ٱلۡمَرۡعَىٰ ٤Ni nawe umeza ubwatsi mu nzuri فَجَعَلَهُۥ غُثَآءً أَحۡوَىٰ ٥Hanyuma akabwumisha bukijima سَنُقۡرِئُكَ فَلَا تَنسَىٰٓ ٦Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلۡجَهۡرَ وَمَا يَخۡفَىٰ ٧Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri, azi ibigaragara n’ibitagaragara وَنُيَسِّرُكَ لِلۡيُسۡرَىٰ ٨Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza فَذَكِّرۡ إِن نَّفَعَتِ ٱلذِّكۡرَىٰ ٩Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro سَيَذَّكَّرُ مَن يَخۡشَىٰ ١٠Mu by’ukuri, hazibuka wa wundi utinya (Allah) وَيَتَجَنَّبُهَا ٱلۡأَشۡقَى ١١Kandi inkozi y’ibibi izarugendera kure ٱلَّذِي يَصۡلَى ٱلنَّارَ ٱلۡكُبۡرَىٰ ١٢(Uwo) ni we uzinjira mu muriro uhambaye ثُمَّ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحۡيَىٰ ١٣Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza) قَدۡ أَفۡلَحَ مَن تَزَكَّىٰ ١٤Mu by’ukuri, wawundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi وَذَكَرَ ٱسۡمَ رَبِّهِۦ فَصَلَّىٰ ١٥Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora amasengesho بَلۡ تُؤۡثِرُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا ١٦Ariko mwe mukunda ubuzima bwo kuri iyi si وَٱلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٌ وَأَبۡقَىٰٓ ١٧Kandi ubwo ku mperuka ari bwo bwiza ndetse buzanahoraho إِنَّ هَٰذَا لَفِي ٱلصُّحُفِ ٱلۡأُولَىٰ ١٨Mu by’ukuri, ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere صُحُفِ إِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ ١٩Inyandiko (zahishuriwe) Ibrahim na Musa

الترجمة: R. M. C. Rwanda.