ملة الإسلام

السورة 87 · 19 آية · Rwanda Muslims Association Team

سورة الأعلى باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة الأعلى (1,435 قارئاً)
مكيةسورة الأعلى١٩ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

سَبِّحِ ٱسۡمَ رَبِّكَ ٱلۡأَعۡلَى ١Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga ٱلَّذِي خَلَقَ فَسَوَّىٰ ٢We waremye akanatunganya (buri kintu) وَٱلَّذِي قَدَّرَ فَهَدَىٰ ٣Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo وَٱلَّذِيٓ أَخۡرَجَ ٱلۡمَرۡعَىٰ ٤Ni na We umeza ubwatsi mu nzuri فَجَعَلَهُۥ غُثَآءً أَحۡوَىٰ ٥Hanyuma akabwumisha bugahindura ibara سَنُقۡرِئُكَ فَلَا تَنسَىٰٓ ٦Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلۡجَهۡرَ وَمَا يَخۡفَىٰ ٧Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri azi ibigaragara n’ibitagaragara وَنُيَسِّرُكَ لِلۡيُسۡرَىٰ ٨Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza فَذَكِّرۡ إِن نَّفَعَتِ ٱلذِّكۡرَىٰ ٩Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro سَيَذَّكَّرُ مَن يَخۡشَىٰ ١٠Mu by’ukuri hazibuka wa wundi utinya (Allah) وَيَتَجَنَّبُهَا ٱلۡأَشۡقَى ١١Ariko inkozi y’ibibi izarugendera kure (urwibutso) ٱلَّذِي يَصۡلَى ٱلنَّارَ ٱلۡكُبۡرَىٰ ١٢(Uwo) ni we uzajya mu muriro uhambaye (akawuhiramo) ثُمَّ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحۡيَىٰ ١٣Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza) قَدۡ أَفۡلَحَ مَن تَزَكَّىٰ ١٤Mu by’ukuri wa wundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi وَذَكَرَ ٱسۡمَ رَبِّهِۦ فَصَلَّىٰ ١٥Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora iswala بَلۡ تُؤۡثِرُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا ١٦Ariko mwe mwikundira ubuzima bwo kuri iyi si وَٱلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٌ وَأَبۡقَىٰٓ ١٧Nyamara ubwo ku mperuka ari bwo bwiza kurushaho ndetse buzanahoraho إِنَّ هَٰذَا لَفِي ٱلصُّحُفِ ٱلۡأُولَىٰ ١٨Mu by’ukuri ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere صُحُفِ إِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ ١٩Inyandiko (zahishuriwe) Ibrahim na Musa

الترجمة: Rwanda Muslims Association Team.