ملة الإسلام

السورة 90 · 20 آية · R. M. C. Rwanda

سورة البلد باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة البلد (1,326 قارئاً)
مكيةسورة البلد٢٠ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

لَآ أُقۡسِمُ بِهَٰذَا ٱلۡبَلَدِ ١Ndahiriye kuri uyu mujyi (wa Maka) وَأَنتَ حِلُّۢ بِهَٰذَا ٱلۡبَلَدِ ٢No kuri wowe (Ntumwa Muhamadi) utuye uyu mujyi وَوَالِدٍ وَمَا وَلَدَ ٣No ku mubyeyi (Adamu) n’abo yabyaye لَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ فِي كَبَدٍ ٤Mu by’ukuri, twaremye umuntu kugira ngo (abeho) mu ngorane أَيَحۡسَبُ أَن لَّن يَقۡدِرَ عَلَيۡهِ أَحَدٌ ٥Ese akeka ko nta n’umwe wamushobora يَقُولُ أَهۡلَكۡتُ مَالًا لُّبَدًا ٦Aravuga ati "Nakoresheje umutungo mwinshi أَيَحۡسَبُ أَن لَّمۡ يَرَهُۥٓ أَحَدٌ ٧Ese akeka ko nta n’umwe umubona أَلَمۡ نَجۡعَل لَّهُۥ عَيۡنَيۡنِ ٨Ese ntitwamuhaye amaso abiri وَلِسَانًا وَشَفَتَيۡنِ ٩Ndetse n’ururimi n’iminwa ibiri وَهَدَيۡنَٰهُ ٱلنَّجۡدَيۡنِ ١٠Tukanamwereka inzira ebyiri (iy’icyiza n’ikibi) فَلَا ٱقۡتَحَمَ ٱلۡعَقَبَةَ ١١Ariko ntiyigeze ashaka kunyura mu nzira igoranye (iganisha ku byiza n’intsinzi) وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا ٱلۡعَقَبَةُ ١٢Ese ni iki cyakumenyesha iyo nzira igoranye فَكُّ رَقَبَةٍ ١٣(Ni) ukubohora umucakara أَوۡ إِطۡعَٰمٌ فِي يَوۡمٍ ذِي مَسۡغَبَةٍ ١٤Cyangwa gutanga amafunguro ku munsi w’amapfa يَتِيمًا ذَا مَقۡرَبَةٍ ١٥(Ayo mafunguro ukayaha) imfubyi mufitanye isano rya bugufi أَوۡ مِسۡكِينًا ذَا مَتۡرَبَةٍ ١٦Cyangwa umukene (uryamye) mu ivumbi (uri mu kaga) ثُمَّ كَانَ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَتَوَاصَوۡاْ بِٱلصَّبۡرِ وَتَوَاصَوۡاْ بِٱلۡمَرۡحَمَةِ ١٧Hanyuma akaba umwe mu bemeramana, bakanagirana inama zo kwihangana ndetse bakanagirana inama zo kugira impuhwe أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَيۡمَنَةِ ١٨Abo ni abo mu kuboko kw’iburyo (mu Ijuru) وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِنَا هُمۡ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَشۡـَٔمَةِ ١٩Naho abahakanye amagambo yacu, ni abo mu kuboko kw’ibumoso (mu muriro) عَلَيۡهِمۡ نَارٌ مُّؤۡصَدَةُۢ ٢٠Bazaba bafungiranye mu muriro (badafite aho binjirira n’aho basohokera)

الترجمة: R. M. C. Rwanda.