بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلۡفَجۡرِ ١Ndahiriye ku museke وَلَيَالٍ عَشۡرٍ ٢No ku majoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja) وَٱلشَّفۡعِ وَٱلۡوَتۡرِ ٣No ku kitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah) وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَسۡرِ ٤No ku ijoro igihe rigiye gucya هَلۡ فِي ذَٰلِكَ قَسَمٌ لِّذِي حِجۡرٍ ٥Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi) أَلَمۡ تَرَ كَيۡفَ فَعَلَ رَبُّكَ بِعَادٍ ٦Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize aba Adi إِرَمَ ذَاتِ ٱلۡعِمَادِ ٧Bo mu bwoko bwa Irama (bari barebare cyane) bareshya nk’inkingi z’inyubako ndende ٱلَّتِي لَمۡ يُخۡلَقۡ مِثۡلُهَا فِي ٱلۡبِلَٰدِ ٨Bo (abo ba Iram) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi وَثَمُودَ ٱلَّذِينَ جَابُواْ ٱلصَّخۡرَ بِٱلۡوَادِ ٩N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako) وَفِرۡعَوۡنَ ذِي ٱلۡأَوۡتَادِ ١٠Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo) ٱلَّذِينَ طَغَوۡاْ فِي ٱلۡبِلَٰدِ ١١Babandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi فَأَكۡثَرُواْ فِيهَا ٱلۡفَسَادَ ١٢Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije فَصَبَّ عَلَيۡهِمۡ رَبُّكَ سَوۡطَ عَذَابٍ ١٣Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza إِنَّ رَبَّكَ لَبِٱلۡمِرۡصَادِ ١٤Mu by’ukuri, Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi) فَأَمَّا ٱلۡإِنسَٰنُ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ رَبُّهُۥ فَأَكۡرَمَهُۥ وَنَعَّمَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَكۡرَمَنِ ١٥Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhu- ndagazaho ingabire, aravuga ati "Nyagasani wanjye yanyubahishije وَأَمَّآ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ فَقَدَرَ عَلَيۡهِ رِزۡقَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَهَٰنَنِ ١٦Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati "Nyagasani wanjye yaransuzuguje كـَلَّاۖ بَل لَّا تُكۡرِمُونَ ٱلۡيَتِيمَ ١٧Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi وَلَا تَحَٰٓضُّونَ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ ١٨Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene وَتَأۡكُلُونَ ٱلتُّرَاثَ أَكۡلًا لَّمًّا ١٩Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara وَتُحِبُّونَ ٱلۡمَالَ حُبًّا جَمًّا ٢٠Ndetse mugakunda imitungo bikabije كـَلَّآۖ إِذَا دُكَّتِ ٱلۡأَرۡضُ دَكًّا دَكًّا ٢١Oya! Ubwo isi izasandazwa (igacikamo ibice) وَجَآءَ رَبُّكَ وَٱلۡمَلَكُ صَفًّا صَفًّا ٢٢Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo وَجِاْيٓءَ يَوۡمَئِذِۭ بِجَهَنَّمَۚ يَوۡمَئِذٍ يَتَذَكَّرُ ٱلۡإِنسَٰنُ وَأَنَّىٰ لَهُ ٱلذِّكۡرَىٰ ٢٣Kandi uwo munsi umuriro wa Jahanamu uzazanwa. Kuri uwo munsi, umuntu azibuka, ariko se uko kwibuka kuzamumarira iki يَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي قَدَّمۡتُ لِحَيَاتِي ٢٤Azicuza avuga ati "Iyaba nari narateganyirije ubuzima bwanjye (nkora ibikorwa byiza) فَيَوۡمَئِذٍ لَّا يُعَذِّبُ عَذَابَهُۥٓ أَحَدٌ ٢٥Bityo, kuri uwo munsi (Allah) azahanisha ibihano bitashoborwa n’undi uwo ari we wese وَلَا يُوثِقُ وَثَاقَهُۥٓ أَحَدٌ ٢٦Kandi azanaboha (abahakanyi) ukuboha kutashoborwa n’undi uwo ari we wese يَٰٓأَيَّتُهَا ٱلنَّفۡسُ ٱلۡمُطۡمَئِنَّةُ ٢٧(Umwemeramana azabwirwa ati) "Yewe roho ituje ٱرۡجِعِيٓ إِلَىٰ رَبِّكِ رَاضِيَةً مَّرۡضِيَّةً ٢٨Garuka kwa Nyagasani wawe umwishimiye na we akwishimiye فَٱدۡخُلِي فِي عِبَٰدِي ٢٩Maze winjire mu bagaragu banjye (b’intungane) وَٱدۡخُلِي جَنَّتِي ٣٠Uninjire mu Ijuru ryanjye