ملة الإسلام

السورة 82 · 19 آية · R. M. C. Rwanda

سورة الانفطار باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة الانفطار (1,366 قارئاً)
مكيةسورة الانفطار١٩ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنفَطَرَتۡ ١Igihe ikirere kizasatagurika وَإِذَا ٱلۡكَوَاكِبُ ٱنتَثَرَتۡ ٢N’igihe inyenyeri zizagwa zikanyanyagira وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ فُجِّرَتۡ ٣N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe) وَإِذَا ٱلۡقُبُورُ بُعۡثِرَتۡ ٤N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo) عَلِمَتۡ نَفۡسٌ مَّا قَدَّمَتۡ وَأَخَّرَتۡ ٥(Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yaherutse (byaba ibyiza cyangwa ibibi) يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ مَا غَرَّكَ بِرَبِّكَ ٱلۡكَرِيمِ ٦Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu ٱلَّذِي خَلَقَكَ فَسَوَّىٰكَ فَعَدَلَكَ ٧We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye فِيٓ أَيِّ صُورَةٍ مَّا شَآءَ رَكَّبَكَ ٨Yaragutunganyije aguha ishusho ashatse كـَلَّا بَلۡ تُكَذِّبُونَ بِٱلدِّينِ ٩Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo وَإِنَّ عَلَيۡكُمۡ لَحَٰفِظِينَ ١٠Ariko mu by’ukuri, mufite (abamalayika babashinzwe) babagenzura كِرَامًا كَٰتِبِينَ ١١Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi) يَعۡلَمُونَ مَا تَفۡعَلُونَ ١٢Bazi ibyo mukora byose إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٍ ١٣Mu by’ukuri, abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru) وَإِنَّ ٱلۡفُجَّارَ لَفِي جَحِيمٍ ١٤Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana يَصۡلَوۡنَهَا يَوۡمَ ٱلدِّينِ ١٥Bazawinjiramo ku munsi w’ibihembo وَمَا هُمۡ عَنۡهَا بِغَآئِبِينَ ١٦Kandi ntibazigera bawuvamo وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ ١٧Nonese ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo ثُمَّ مَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ ١٨Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo يَوۡمَ لَا تَمۡلِكُ نَفۡسٌ لِّنَفۡسٍ شَيۡـًٔاۖ وَٱلۡأَمۡرُ يَوۡمَئِذٍ لِّلَّهِ ١٩(Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah

الترجمة: R. M. C. Rwanda.