ملة الإسلام

السورة 81 · 29 آية · R. M. C. Rwanda

سورة التكوير باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة التكوير (1,316 قارئاً)
مكيةسورة التكوير٢٩ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

إِذَا ٱلشَّمۡسُ كُوِّرَتۡ ١Igihe izuba rizazingazingwa (urumuri rwaryo rukazimira) وَإِذَا ٱلنُّجُومُ ٱنكَدَرَتۡ ٢N’igihe inyenyeri zizazima وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ سُيِّرَتۡ ٣N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo وَإِذَا ٱلۡعِشَارُ عُطِّلَتۡ ٤N’igihe ingamiya z’imbyeyi zizarekwa (ntizitabweho) وَإِذَا ٱلۡوُحُوشُ حُشِرَتۡ ٥N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ سُجِّرَتۡ ٦N’igihe inyanja zizaka umuriro وَإِذَا ٱلنُّفُوسُ زُوِّجَتۡ ٧N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo) وَإِذَا ٱلۡمَوۡءُۥدَةُ سُئِلَتۡ ٨N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa بِأَيِّ ذَنۢبٍ قُتِلَتۡ ٩Icyaha yakoze cyatumye yicwa وَإِذَا ٱلصُّحُفُ نُشِرَتۡ ١٠N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ كُشِطَتۡ ١١N’igihe ikirere kizakurwaho وَإِذَا ٱلۡجَحِيمُ سُعِّرَتۡ ١٢N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa وَإِذَا ٱلۡجَنَّةُ أُزۡلِفَتۡ ١٣N’igihe Ijuru rizegerezwa hafi عَلِمَتۡ نَفۡسٌ مَّآ أَحۡضَرَتۡ ١٤Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلۡخُنَّسِ ١٥Bityo, ndahiriye ku nyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro ٱلۡجَوَارِ ٱلۡكُنَّسِ ١٦Zigenda zihuta kandi zikanihisha وَٱلَّيۡلِ إِذَا عَسۡعَسَ ١٧Nanarahiriye ku ijoro igihe riguye وَٱلصُّبۡحِ إِذَا تَنَفَّسَ ١٨No ku gitondo igihe gitangaje إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٍ كَرِيمٍ ١٩Mu by’ukuri, (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah) ذِي قُوَّةٍ عِندَ ذِي ٱلۡعَرۡشِ مَكِينٍ ٢٠(Iyo ntumwa) ifite imbaraga (yahawe na Allah), Nyagasani w’intebe y’icyubahiro مُّطَاعٍ ثَمَّ أَمِينٍ ٢١Yumvirwa (n’abamalayika mu birere) kandi ikaba yizewe (kwa Allah) وَمَا صَاحِبُكُم بِمَجۡنُونٍ ٢٢Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi وَلَقَدۡ رَءَاهُ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡمُبِينِ ٢٣Kandi rwose yabonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye وَمَا هُوَ عَلَى ٱلۡغَيۡبِ بِضَنِينٍ ٢٤Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu) وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَيۡطَٰنٍ رَّجِيمٍ ٢٥Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe فَأَيۡنَ تَذۡهَبُونَ ٢٦Nonese muragana he إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٌ لِّلۡعَٰلَمِينَ ٢٧Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose) لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَسۡتَقِيمَ ٢٨Kuri wawundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ٢٩Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse

الترجمة: R. M. C. Rwanda.