ملة الإسلام

السورة 93 · 11 آية · Rwanda Muslims Association Team

سورة الضحى باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة الضحى (1,350 قارئاً)
مكيةسورة الضحى١١ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلضُّحَىٰ ١Ndahiye agasusuruko وَٱلَّيۡلِ إِذَا سَجَىٰ ٢N’ijoro igihe ryijimye مَا وَدَّعَكَ رَبُّكَ وَمَا قَلَىٰ ٣(Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakwanze وَلَلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٌ لَّكَ مِنَ ٱلۡأُولَىٰ ٤Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi) وَلَسَوۡفَ يُعۡطِيكَ رَبُّكَ فَتَرۡضَىٰٓ ٥Mu by’ukuri Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima أَلَمۡ يَجِدۡكَ يَتِيمًا فَـَٔاوَىٰ ٦Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho) وَوَجَدَكَ ضَآلًّا فَهَدَىٰ ٧Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora وَوَجَدَكَ عَآئِلًا فَأَغۡنَىٰ ٨Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa) فَأَمَّا ٱلۡيَتِيمَ فَلَا تَقۡهَرۡ ٩Bityo, ntugahutaze imfubyi وَأَمَّا ٱلسَّآئِلَ فَلَا تَنۡهَرۡ ١٠Ntukanakankamire uje asaba وَأَمَّا بِنِعۡمَةِ رَبِّكَ فَحَدِّثۡ ١١Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira)

الترجمة: Rwanda Muslims Association Team.