ملة الإسلام

السورة 92 · 21 آية · Rwanda Muslims Association Team

سورة الليل باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة الليل (1,297 قارئاً)
مكيةسورة الليل٢١ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَغۡشَىٰ ١Ndahiye ijoro igihe riguye وَٱلنَّهَارِ إِذَا تَجَلَّىٰ ٢N’amanywa igihe atangaje وَمَا خَلَقَ ٱلذَّكَرَ وَٱلۡأُنثَىٰٓ ٣N’uwaremye ikigabo n’ikigore إِنَّ سَعۡيَكُمۡ لَشَتَّىٰ ٤Mu by’ukuri ibikorwa byanyu biratandukanye فَأَمَّا مَنۡ أَعۡطَىٰ وَٱتَّقَىٰ ٥Wa wundi utanga (amaturo) akanagandukira (Allah) وَصَدَّقَ بِٱلۡحُسۡنَىٰ ٦Kandi akizera icyiza (Ijuru) فَسَنُيَسِّرُهُۥ لِلۡيُسۡرَىٰ ٧Tuzamworohereza inzira y’ibyiza وَأَمَّا مَنۢ بَخِلَ وَٱسۡتَغۡنَىٰ ٨Ariko uzaba umunyabugugu, akirata yumva ko yishoboye وَكَذَّبَ بِٱلۡحُسۡنَىٰ ٩Akanahinyura icyiza فَسَنُيَسِّرُهُۥ لِلۡعُسۡرَىٰ ١٠Tuzamworohereza inzira y’ibibi وَمَا يُغۡنِي عَنۡهُ مَالُهُۥٓ إِذَا تَرَدَّىٰٓ ١١Kandi ubwo azaba arimbuka (ajyanywe mu muriro), umutungo we nta cyo uzamumarira إِنَّ عَلَيۡنَا لَلۡهُدَىٰ ١٢Mu by’ukuri ukuyobora ni ukwacu وَإِنَّ لَنَا لَلۡأٓخِرَةَ وَٱلۡأُولَىٰ ١٣Kandi mu by’ukuri ni natwe tugenga iby’imperuka n’ibibanza (iby’isi) فَأَنذَرۡتُكُمۡ نَارًا تَلَظَّىٰ ١٤Bityo, mbaburiye umuriro ugurumana لَا يَصۡلَىٰهَآ إِلَّا ٱلۡأَشۡقَى ١٥Nta we uzawinjiramo utari inkozi y’ibibi ٱلَّذِي كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰ ١٦Wa wundi wahinyuye (ukuri) akanagutera umugongo وَسَيُجَنَّبُهَا ٱلۡأَتۡقَى ١٧Ariko ukora ibikorwa byiza, azawurindwa ٱلَّذِي يُؤۡتِي مَالَهُۥ يَتَزَكَّىٰ ١٨Wa wundi utanga umutungo we kugira ngo yiyeze وَمَا لِأَحَدٍ عِندَهُۥ مِن نِّعۡمَةٍ تُجۡزَىٰٓ ١٩Kandi ntashishikazwe no kwiturwa n’uwo yagiriye neza إِلَّا ٱبۡتِغَآءَ وَجۡهِ رَبِّهِ ٱلۡأَعۡلَىٰ ٢٠Ahubwo (akabikora agamije) gushaka kwishimirwa na Nyagasani we, Uwikirenga وَلَسَوۡفَ يَرۡضَىٰ ٢١Kandi rwose azishima (ubwo azinjira mu Ijuru)

الترجمة: Rwanda Muslims Association Team.