بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
ٱقۡرَأۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلَّذِي خَلَقَ ١Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose) خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ مِنۡ عَلَقٍ ٢Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso ٱقۡرَأۡ وَرَبُّكَ ٱلۡأَكۡرَمُ ٣Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyirubuntu uhebuje ٱلَّذِي عَلَّمَ بِٱلۡقَلَمِ ٤We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu عَلَّمَ ٱلۡإِنسَٰنَ مَا لَمۡ يَعۡلَمۡ ٥Yigishije umuntu ibyo atari azi كـَلَّآ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَيَطۡغَىٰٓ ٦Oya! Mu by’ukuri umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi) أَن رَّءَاهُ ٱسۡتَغۡنَىٰٓ ٧Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze) إِنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلرُّجۡعَىٰٓ ٨Mu by’ukuri (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro أَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي يَنۡهَىٰ ٩Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi (Abu Jahl) ubuza عَبۡدًا إِذَا صَلَّىٰٓ ١٠Umugaragu (wacu Muhamadi) kugaragira أَرَءَيۡتَ إِن كَانَ عَلَى ٱلۡهُدَىٰٓ ١١Ese (yabuza ate umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri أَوۡ أَمَرَ بِٱلتَّقۡوَىٰٓ ١٢Cyangwa ari gukangurira (abantu) kugandukira Allah (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza) أَرَءَيۡتَ إِن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰٓ ١٣Ngaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo أَلَمۡ يَعۡلَم بِأَنَّ ٱللَّهَ يَرَىٰ ١٤Ese ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora) كـَلَّا لَئِن لَّمۡ يَنتَهِ لَنَسۡفَعَۢا بِٱلنَّاصِيَةِ ١٥Oya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro نَاصِيَةٍ كَٰذِبَةٍ خَاطِئَةٍ ١٦Uruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha فَلۡيَدۡعُ نَادِيَهُۥ ١٧Ngaho nahamagare abambari be سَنَدۡعُ ٱلزَّبَانِيَةَ ١٨Natwe tuzahamagara abamalayika bacu barinda umuriro (kugira ngo bamukanire urumukwiye) كـَلَّا لَا تُطِعۡهُ وَٱسۡجُدۡۤ وَٱقۡتَرِب ۩ ١٩Oya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahali), ahubwo ujye wubama (usali) uniyegereze Allah