ملة الإسلام

السورة 95 · 8 آية · Rwanda Muslims Association Team

سورة التين باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة التين (1,313 قارئاً)
مكيةسورة التين٨ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلتِّينِ وَٱلزَّيۡتُونِ ١Ndahiye igiti cy’umutini n’icy’umuzeti وَطُورِ سِينِينَ ٢N’umusozi wa Sinayi وَهَٰذَا ٱلۡبَلَدِ ٱلۡأَمِينِ ٣N’uyu mujyi utekanye (Maka) لَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ فِيٓ أَحۡسَنِ تَقۡوِيمٍ ٤Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ishusho nziza ثُمَّ رَدَدۡنَٰهُ أَسۡفَلَ سَٰفِلِينَ ٥Hanyuma tuzamushyira mu rwego rwo hasi cyane (ageze mu zabukuru atagishoboye kugira icyo yimarira) إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَلَهُمۡ أَجۡرٌ غَيۡرُ مَمۡنُونٍ ٦Uretse babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza (n’iyo bageze mu zabukuru, hari ibikorwa byo kwiyegereza Imana bakomeza gukora); abo bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru) فَمَا يُكَذِّبُكَ بَعۡدُ بِٱلدِّينِ ٧None se nyuma y’ibyo (yewe muntu), ni iki kigutera guhakana umunsi w’ibihembo أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِأَحۡكَمِ ٱلۡحَٰكِمِينَ ٨Ese Allah si We Mucamanza usumba abandi

الترجمة: Rwanda Muslims Association Team.