بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
وَٱلشَّمۡسِ وَضُحَىٰهَا ١Ndahiye izuba n’urumuri rwaryo وَٱلۡقَمَرِ إِذَا تَلَىٰهَا ٢N’ukwezi igihe kurikurikiye وَٱلنَّهَارِ إِذَا جَلَّىٰهَا ٣N’amanywa igihe agaragaje urumuri (rw’izuba) وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَغۡشَىٰهَا ٤N’ijoro igihe riritwikiriye وَٱلسَّمَآءِ وَمَا بَنَىٰهَا ٥N’ikirere ndetse n’Uwagihanze وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا طَحَىٰهَا ٦N’isi n’Uwayirambuye وَنَفۡسٍ وَمَا سَوَّىٰهَا ٧Na roho n’uwayitunganyije فَأَلۡهَمَهَا فُجُورَهَا وَتَقۡوَىٰهَا ٨Hanyuma akayigaragariza ikibi n’icyiza قَدۡ أَفۡلَحَ مَن زَكَّىٰهَا ٩Mu by’ukuri uweza roho ye (akubaha Allah kandi agakora ibikorwa byiza) yaratsinze وَقَدۡ خَابَ مَن دَسَّىٰهَا ١٠Kandi rwose uwatereranye roho ye ari mu gihombo كَذَّبَتۡ ثَمُودُ بِطَغۡوَىٰهَآ ١١Abantu ba Thamudu bahinyuye (Intumwa yabo) kubera kwigomeka إِذِ ٱنۢبَعَثَ أَشۡقَىٰهَا ١٢Ubwo ubarusha ububi yahagurukanaga ibakwe (akajya kwica ingamiya y’imbyeyi) فَقَالَ لَهُمۡ رَسُولُ ٱللَّهِ نَاقَةَ ٱللَّهِ وَسُقۡيَٰهَا ١٣Nuko Intumwa ya Allah (Swaleh) irababwira iti “Muramenye! Iyo ni ingamiya ya Allah (ntimuyigirire nabi), kandi ntimuyibuze gushoka!” فَكَذَّبُوهُ فَعَقَرُوهَا فَدَمۡدَمَ عَلَيۡهِمۡ رَبُّهُم بِذَنۢبِهِمۡ فَسَوَّىٰهَا ١٤Ariko baramuhinyuye (ya ngamiya) barayica. Nuko Nyagasani wabo arabarimbura ku bw’icyaha cyabo, ndetse bose abarimbura mu buryo bureshya (baba abakuru n’abato, abakire n’abakene, ndetse n’abakomeye n’abaciriritse) وَلَا يَخَافُ عُقۡبَٰهَا ١٥Kandi (Allah) ntatinya ingaruka zabyo