ملة الإسلام

السورة 81 · 29 آية · Rwanda Muslims Association Team

سورة التكوير باللغة الكينيارواندية

السورة بالعربية مع التفسير استمع إلى سورة التكوير (1,316 قارئاً)
مكيةسورة التكوير٢٩ آية

بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

إِذَا ٱلشَّمۡسُ كُوِّرَتۡ ١Igihe izuba rizazingwazingwa (urumuri rwaryo rukazimira) وَإِذَا ٱلنُّجُومُ ٱنكَدَرَتۡ ٢N’igihe inyenyeri zizijima وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ سُيِّرَتۡ ٣N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo وَإِذَا ٱلۡعِشَارُ عُطِّلَتۡ ٤N’igihe ingamiya zihaka zizarekwa (ntizitabweho) وَإِذَا ٱلۡوُحُوشُ حُشِرَتۡ ٥N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ سُجِّرَتۡ ٦N’igihe inyanja zizaka umuriro وَإِذَا ٱلنُّفُوسُ زُوِّجَتۡ ٧N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo) وَإِذَا ٱلۡمَوۡءُۥدَةُ سُئِلَتۡ ٨N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa بِأَيِّ ذَنۢبٍ قُتِلَتۡ ٩Icyaha yakoze cyatumye yicwa وَإِذَا ٱلصُّحُفُ نُشِرَتۡ ١٠N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa (bigakwirakwizwa) وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ كُشِطَتۡ ١١N’igihe ikirere kizakurwaho igishishwa cyacyo (inyenyeri zavuyeho) وَإِذَا ٱلۡجَحِيمُ سُعِّرَتۡ ١٢N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa وَإِذَا ٱلۡجَنَّةُ أُزۡلِفَتۡ ١٣N’igihe Ijuru rizigizwa hafi عَلِمَتۡ نَفۡسٌ مَّآ أَحۡضَرَتۡ ١٤Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلۡخُنَّسِ ١٥Bityo, ndahiye inyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro ٱلۡجَوَارِ ٱلۡكُنَّسِ ١٦Zigenda zihuta kandi zikanihisha وَٱلَّيۡلِ إِذَا عَسۡعَسَ ١٧Nanarahiye ijoro igihe riguye وَٱلصُّبۡحِ إِذَا تَنَفَّسَ ١٨N’igitondo igihe gitangaje إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٍ كَرِيمٍ ١٩Mu by’ukuri (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah) ذِي قُوَّةٍ عِندَ ذِي ٱلۡعَرۡشِ مَكِينٍ ٢٠(Iyo ntumwa) ifite imbaraga (n’urwego rwo hejuru) yahawe na nyiri Ar’shi y’icyubahiro (Allah) مُّطَاعٍ ثَمَّ أَمِينٍ ٢١Yumvirwa (n’abamalayika mu ijuru) kandi ikaba yizewe (kwa Allah) وَمَا صَاحِبُكُم بِمَجۡنُونٍ ٢٢Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi وَلَقَدۡ رَءَاهُ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡمُبِينِ ٢٣Kandi rwose yamubonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye وَمَا هُوَ عَلَى ٱلۡغَيۡبِ بِضَنِينٍ ٢٤Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu) وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَيۡطَٰنٍ رَّجِيمٍ ٢٥Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe فَأَيۡنَ تَذۡهَبُونَ ٢٦None se muragana he إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٌ لِّلۡعَٰلَمِينَ ٢٧Mu by’ukuri iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose) لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَسۡتَقِيمَ ٢٨Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ٢٩Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse

الترجمة: Rwanda Muslims Association Team.